Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Hatashywe ibiro bishya byitezweho guhindura imitangire ya serivisi

Tuesday 18 June 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu karere ka Burera baravuga ko bishimiye ibiro bishya bubakiwe na Perezida Kagame ndetse ngo biteze kujya bahabwa serivisi nziza zitandukanye nizo bahabwaga mu nyubako itari ijyanye n’igihe.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo batahaga ku mugaragaro ibiro bishya by’akare byuzuye mu murenge wa Rusarabuye, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri na miliyoni magana cyenda zirenga (2.9Bnfrw).

Ntamaherezo Agnes ni umwe mu baturage bitabiriye gutaha ibiro by’akarere kabo, yagize ati: "Turanezerewe cyane uyu munsi kuba tugiye kujya dusabira serivisi mu nyubako nshya, hariya twakoreraga hari mu mfunganwa; washakaga serivisi ukabura aho werekeza bitewe n’inyubako itari ijyanye n’igihe. Ariko hano nabonye hasa neza cyane ubu rwose twiteze serivisi nziza, turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame watwubakiye ibi biro bishya."

Munyambibi Alphonse yagize ati:"Twajyaga gushaka serivisi i Kirambo tugasiragira bitewe nuko wasangaga abayobozi bakora babyiganira mu biro kubera inyubako itari nziza, ubwo urumva serivisi zari zaradindiye, mbese ubu twabaye nk’abantu babonekewe, byari inzozi kumva ko hano iwacu hakubakwa inyubako ya etaje imeze gutya, ubu uzajya uza gushaka umuyobozi umenye ibiro akoreramo utahe wishimye. Mudushimirire umusaza wacu ukomeje kutugeza ku bikorwa byiza by’iterambere."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze bitabiriye iki gikorwa kujya baha abaturage serivisi nziza ndetse bakirinda ruswa no guhutaza umuturage.

Yagize ati: "Twatashye ibiro bishya by’Akarere ka Burera bigezweho; icyo nsasaba abayobozi bagenzi banjye ni ugushyira imbere serivisi nziza zihabwa umuturage agakomeza kuba ku isonga, twese tugakorera hamwe. Ikindi nta muturage ukwiye kwakwa ruswa kugira ngo ahabwe serivisi, kandi ibi bikorwa remezo byose mubona tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, dukwiye kubifata neza."

Yakomeje asaba uruhare rwa buri wese kugira isuku ahantu hose ndetse bakirinda amakimbirane mu miryango no gukoresha ibiyobyabwenge birimo kanyanga ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Bamwe mu bayoboye Burera nabo bari bitabiriye

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abayobozi kuzabyaza umusaruro iyi nyubako nshya bayitangiramo serivisi nziza inogeye umuturage.

Yagize ati: "Iyi nyubako twatashye uyu munsi ni igikorwa twagizemo uruhare, mwagizemo uruhare tuyisigasire izakomeze kuba nziza, duharanire kandi ko serivisi izaba nziza muri iyi nyubako. Nyuma yo kubona inyubako nziza ikeye y’Akarere ka Burera, tugiye no kureba ibiro by’utugari bishaje bivugururwe dukomeze dufatanye mu iterambere ry’igihugu cyacu."

Gutaha ibiro bishya by’akare ka Burera ni igikorwa kandi cyahuriranye no gutanga moto ku banyamahanga nshingwabikorwa b’utugari 69 zizajya zibafasha kwihutisha serivisi ku baturage.

Iyi nyubako nshya y’Akarere ka Burera igeretse gatatu, igizwe n’ibyumba bizajya bikoreramo abakozi ndetse harimo n’icyumba mberabyombi (Sallle) bazajya bakoreramo inama.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru