Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Burera: Icyumba cy’umukobwa cyahinduye ubuzima mu myigire ku bana b’abakobwa

Saturday 15 January 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Mu karere ka Burera mu ishuri ryisumbuye, Urwunge rw’amashuri, GS Rugarama, abakobwa biga mu mashiri abanza n’ayisumbuye bavuga ko icyumba cy’umukobwa cyabashyiriweho cyahinduye imyigire yabo ugereranije no mu gihe cyashize aho umukobwa yabaga yagiye mu mihango atunguwe abandi babimubonaho bikaba byaba intandaro yo kuva mu ishuri nkuko byemezwa na basaza babo.

Bamwe mu bakobwa biga muri G.S Rugarama biganjemo abo mu mashuri abanza babwiye Mamaurwagasabo ko Leta ari umubyeyi wabatekerejeho kuko icyo cyumba cyaje gikenewe aho ubu basigaye batsinda neza nka basaza babo, kuko n’utunguwe ari mu kizamini uhita ajya mu cyumba cy’umukobwa akitunganya vuba agasubira mu kizamini nta nkomyi.

Umutoni Nadine ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri yisumbuye, twamusanze mu cyumba cy’umukobwa yatunguwe n’igihe cy’imihango atubwira icyo byamugfashije kugana muri icyo cyumba.

Yagize ati "Njyewe mbona iki cyumba cyaraziye igihe, nkanjye nkurikije uko nari merewe nakagombye guhita ntaha ariko naje hano mu cyumba mfata amazi n’isabune ndetse na kotegisi (cotex), maze gukaraba ndambara kuko nari merewe nabi ndimo kubabara mu nda mpita mba ndyamyeho gato."

Umubyeyi Alice ni umunyeshuri wiga mu 4 w’amashuri yisumbuye nawe yagize ati, "Icyumba cy’umukobwa cyaje gikenewe kuko iyo urwaye usaba uruhushya ushinzwe icyumba akaza akagufungurira akaguha n’ibikoresho by’isuku maza ugagaraba, ukambara, wakumva utameze neza ukaba uruhutseho gato; mbona icki cyumba kidufasha cyane."

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza nabo bahamya ko icyumba cy’umukobwa kiborohereza.

Dusingize Iratuzi yiga mu mwaka wa 5 wa mashuri abanza muri iki kigo, yagize ati "Njyewe nubwo icyumba cy’umukobwa ntaragikoresha kuko iyo ndi mu bihe by’abakobwa mva mu rugo nitunganije ariko mbona bagenzi banjye kibagirira umumaro kuko mbere wajyaga mu mihango wakiyanduza abahungu bakaguha urwamenyo, ariko ubu byabaye amateka. Icyadufashije ni uko ushinzwe icyumba cy’umukobwa afata umwanya akaza kudusobanurira uko iyo umukobwa abonye imihango yitwara.

Turinimana Jacqueline nawe yiga mu mwaka wa 5 wa mashuri abanza yagize ati "Njyewe nabonye imihango bwa mbere sinikanga kuko bari barabidusobamuriye, bagenzi banjye nababwiye ibimbayeho bahita bajya kundebera ushinzwe icyumba araza aramfasha nsubira mu ishuri ntakibazo."

Abahungu biga muri GS Rugarama nabo bavuga ko icyumba cy’umukobwa babona cyarazanye impinduka nziza.

Uwimana Obed ni umunyeshuri w’ umuhungu yagize ati "Mbere kitaraza wabonaga bashiki bacu mu gihe bahuye n’ikibazo ukabona bafite ipfunwe ariko aho kiriya cyumba cyashyiriweho ubona isuku y’umukobwa ihagaze neza kandi byazamuye iterambere ry’umukobwa mu myigire."

Irasubiza Rechard nawe yagize ati " Mu gihe cya mbere umukobwa yabaga agiriye ikibazo muri class ukabona abandi barimo kumuseka bigatuma agira ipfunye, rimwe na rimwe bikaba byaba intandaro yo kuva mu ishuri, ariko aho icyumba cyaziye ubona ko bameze neza niyo atunguwe baramufasha ubuzima bugakomeza."

Umuyobozi w’ishuri rya Gs Rugarama Habumuremyi Elidephonse yavuze ko icyumba cy’umukobwa cyazanye impinduka nyinshi ku myigire y’abakoba kuko batsinda neza nka basaza babo.

Yagize ati "Icyumba cy’umukobwa mbona hari impinduka nyinshi ku bakobwa kuko bituma biga neza; kugeza ubu baratsinda amasomo ku rwego rushimishije."

Ubuyobozi bw’umurenge bwo butangaza ko icyumba cy’umukobwa kigomba kuba kuri buri kigo mu buryo bwo guha umwana w’umukobwa agaciro.

Kampire phoibe ni umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugarama, yagize ati "Icyumba cy’umukobwa ni icyumba cyashyiriweho umwana w’umukobwa ugejeje igihe cyo kujya mu mihango, kubera ko mbere uwagiraga icyo kibazo byamuviragamo guta ishuri abandi bana bakagenda bamuseka. Icyumba cy’umukobwa rero cyaje gukemura ibyo bibazo kuko usangamo ibikoresho bitandukanye nka cotex, umwenda w’imbere ndetse n’ijipo yo kwifashisha ariko yo akazayigarura nyuma.

Iyi gahunda mu bigo byose uko ari 7 bikorera mu murenge wa Rugarama irahari, byumwihariko haba hari umudamu ushinzwe gusobanurira abana b’abakobwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere."

Urwunge rw’amashuri, GS Rugarama rugizwe n’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho mu yabanza higamo abanyeshuri 800 muri bo abakobwa ni 410 abahungu, mu yisumbuye higamo abanyeshuri 681 barimo abakobwa 456.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru