Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika baravuga ko bakigorwa no kubona ubwiherero ku biro by’umurenge wabo no ku tugari, ngo henshi usanga hahora hafunze, n’ahafunguye hakoreshwa n’abayobozi gusa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga ku biro by’akagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika, asanga abaje gusaba serivisi bifuza ko ubwiherero bwo ku biro by’utugari bwajya buhora bufunguye kugira ngo ubukeneye wese abubone atabanje kujya kwirwanaho mu bihuru.
Nyiragaju Dancilla yagize ati :"Hari igihe uza hano ku kagari washaka kwikiranura n’umubiri ukabura ubwiherero, kuko umuturage nkanjye sinajya gusaba Sedo na Gitifu urufunguzo rw’ubwiherero kubera ko bigoye kandi nibo barubika, ariko bugiye buhora bwuguruye byadufasha cyane."
Ubu bwiherero bwaruzuye burafungwa ntihateganywa ubundi
Undi muturage witwa Ndayiringiye Marie Louise yagize ati: "Umuntu iyo akubwe ashaka aho kwihagarika akahabura; kandi ntabwo umuntu yavuga ko icyo kibazo kiri ku tugari ahubwo no ku mirenge kirahari, turasaba ko twajya tubona aho twibohora mu gihe tubikeneye, ibi nibyo bizatuma abantu batajya kwiherera mu bihuru."
Undi muturage witwa Emmanuel yagize ati: "Iyo usanze ubwiherero bwo ku kagari bufunze ushaka uburyo wiyeranja mu bihuru kugira ngo yikiranure n’umubiri, byibuze hubatswe ubwiherero buhagije bakavuga bati ubu ni ubw’abayobozi, ubu bwagenewe abaturage baje gushaka serivisi, byaba ari byiza natwe tujya tubona ubwiherero tutabanje kujya gutira mu baturanyi cyangwa kwiyerenja ahandi."
Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika Ngendahayo Venant avuga bimeze gutyo byaba ari ikibazo gikomeye, ngo bagiye kubigenzura barebe niba ari ukuri.
Yagize ati: "Mu byukuri ntabwo byaba ari byo buramutse bikorwa muri ubwo buryo, ndetse byaba bikorwa n’umuntu ku giti cye bitari rusange; ubu kuba muduhaye aya makuru tugiye kubikurikirana tubigenzure bicike kuko umuturage ntakwiye kubura serivisi iyariyo yose yemerewe."
Iyo uri ku nzego z’ubuyobozi zimwe na zimwe nko ku tugari n’imirenge muri Burera ubona nta bwiherero rusange bufunguye, n’ubuhari kenshi usanga buriho ingufuri bityo abaturage bakajya gushaka ahantu biherera akaba ariho bahera asaba ko iki kibazo cyakemuka mu rwego rwo gukomeza kwimakaza isuku.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















