Abaturiye site y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iherereye mu Murenge wa Kagogo, Akarere ka Burera baravuga ko bahangayikishijwe n’urutambi ruturitswa rugasenya inzu zabo ntibanishyurwe.
Ni site ikora ku tugari 3 aritwo Kiringa, Nyamabuye ndetse na Kayenzi, ikaba nyirizina iri muri Nyarubuye, icukurwamo na kompanyi yitwa New Bugarama Mining (NBM).
Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge wa Kagogo yakirijwe ubusabe bw’abaturage basaba ko bajya bahabwa ingurane mu gihe inzu zabo zangirijwe n’umutingito.
Umwe mu bafite inzu zasadutse witwa Jeanine utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, yagize ati: "Murabona ko inzu yanjye yasadutse kubera urutambi rwo muri Mine baturitsa bigatuma inzu zacu zisatagurika tugahora dusanasana uwo binaniye akarekera iyo, twakunze kugaragaza iki kibazo ariko nta kintu badufashije, turasaba ko bajya baduha ingurane."
Undi muturage witwa Uwamahoro Marie Claire yagize ati: "Twarababwiye ko intambi zijya zidusenyera amazu baraza barareba baragenda, ariko kugeza uyu munsi ntacyo baradufasha kandi iyo gituritse turikanga ndetse umuntu agakuka umutima, n’inda umubyeyi atwite ishobora kuvamo, byibuze bajye baduha ubufasha."
Nzabonantumwa nawe uturiye iyi Mine yagize ati:" Iyo inzu yangiritse bitewe n’urutambi, nitwe tubyimenyera kuko ubuyobozi bwose tubwiye iki kibazo butwizeza ko bugiye kugikurikirana bigaherera iyo, wowe rero nka nyir’inzu, uhitamo kwishakamo ubundi bushobozi kugira ngo ubone aho ukomeza kurambika umusaya.
Ubuyobozi bwa site icukurirwamo amabuye y’agaciro ya New Bugarama Mining (NBM), bwahumurije abaturage bayituriye bahora bahangayikishijwe no kuba umutingito w’urutambi ruturikirizwa muri iyi Mine ko nihagira ikibazo kivuka bigaragara ko byatewe n’urutambi biteguye kuzabafasha.
Umukozi wa New Bugarama Mining(NBM) Bayisenge Patrick ushinzwe umusaruro (Production Manager) muri iyi Kompanyi yavuze uko urutambi rukoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga budashobora kwangiriza ibikorwa bya by’abaturage ngo cyane ko abenshi nka 90% bafitemo n’akazi.
Yagize ati: "Twebwe imirimo y’ubucukuzi dukora tuyikora mu buryo twakwita (Underground mining) ubucukuzi bukorerwa munsi y’ubutaka ntabwo ducukura ku musozi hejuru, ninaho dukoresha urutambi, kugira ngo bitagira ingaruka cyangwa bitangiza ibikorwa bitwegereye, hari imashini yabugenewe yemewe tubanza gupima mbere yo gutera ahantu urutambi."
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ngo kugira barebe niba nta ngaruka biragira kuri za ngo n’ibindi bikorwa remezo bibegereye, bafite imashini yitwa (Seis Mography) yizewe ibafasha kumenya ibyo bagiye gukora niba biza kugira ingaruka ku mazu y’abaturage.
Mu gushaka kugaragaza neza uburyo bikorwamo beretse umunyamakuru Apareye ibafasha mu gupima metero z’ahagiye guturikirizwa urutambi uturutse ku rugo rwa mbere n’imashini yabugenewe yitwa Seis mography bifashisha gusuzuma niba ahagiye guturikirizwa urutambi niba nta kintu birangiriza ku ruhande rw’abahaturiye ndetse no muri iyi site ubwayo icukurwamo amabuye.
Ubuyobozi kandi bwerekanye raporo y’inama yo kuwa 20/03/2019 yahuje ubuyobozi bw’Umurenge,Akagari, NBM n’abaturage bavugaga ko bagirwaho ingaruka n’intambi ziterwa NBM(New Bugarama Mining) mugihe bacukura amabuye yasanze ibyo aba baturage bavuga ataribyo kuko akenshi uku gusaduka kw’inzu ngo biterwa n’ibikoresho bubakishije ayo mazu.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burimo gukora kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo aza kutubwira, gusa ubwo twongeye kumuhamagara kuri telefone ngendanwa ntabwo yigeze afata telefone yewe, ntiyigeze asubiza n’ubutumwa bugufi twamwohereje.
Ni ikirombe cyatangiye gucukurwamo amabuye y’agaciro kuva mu mwaka w’1953, hakorwamo na kompanyi zitandukanye, mu gihe iyi kompanyi yitwa New Bugarama Mining LTD yatangiye gucukura kuva muri 2009,Kugeza ubu bakoresha abakozi 950 barimo 183 bahembwa ku kwezi ndetse na 260 ba nyakabyizi abandi basigaye bakaba ari abakora ibikorwa.



















