Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Burera: Ubusinzi n’amakimbirane mu miryango, imbogamizi mu mikurire myiza y’umwana

Thursday 6 June 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera baravuga ko ubusinzi no kutumvikana mu miryango aribyo ntandaro mu kudindiza imikurire myiza y’umwana.

Babitangaje ubwo babazwaga n’umunyamakuru ipfundo nyirizina rituma akarere ka Burera gakomeza kuza mu turere tw’imbere mu kugira abana bagwingiye.

Imibare y’ubushakashatsi yakozwe muri 2020 igaragaza ko 41,6 % by’abana bari mu mirire mibi muri aka karere.

Umwe mu babyeyi witwa Batamuriza Aliance utuye mu murenge wa Cyanika
yagize ati: "Hari igihe usanga mu muryango harimo ubusinzi bukabije, wenda njye niba nirirwa mu kabari bikaba intandaro ishobora gutuma mutita ku mwaba akaba yajya mu mirire mibi atari ukubura indyo yuzuye ahubwo bigaterwa no kuba wa mwana atabona ayo mafunguro uko bikwiye."

Uyu mubyeyi yakomeje agira ati: "Murabona ko twegereye umupaka, hakunze kuba ibiyobyabwenge cyane, abagabo bakunda kuba basinze batazi ko bagomba kwita ku mwana ahubwo inshingano ahanini bakaziharira umugore; rimwe baza barwana, imyaka yakwera bakagurisha urugo bakarusahura, ibyo nibyo bibazo byugarije ingo nyinshi hano iwacu muri Burera.

Undi mubyeyi witwa Nyiransabimana Donathile nawe yagize ati: "Nyine hari abagabo babona amafaranga bakayajyana mu kabari kandi umugore ntiyarera wenyine bityo bikagorana umwana akagira imikurire mibi bitewe n’intambara zihora mu ngo buri munsi, ariko si abagabo gusa hari n’abagore badashobotse birirwa mu bigage bagasinda ntibite ku bana. Ubundi hano muri Burera tureza neza ntitwagakwiye kuba dufite igwingira ahubwo ntabwo twita ku bana uko bikwiye, icyo nicyo kinegu dufite n’ababyeyi cyo tutita ku nshingano."

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, Umukozi w’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe Ishami rya porogaramu z’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mavuriro Dr. Cyiza François Regis, yongeye kwibutsa ko icyumweru nk’iki gikwiye gufasha kumenya uko ubuzima bw’umwana n’umubyeyi buhagaze.

Yagize ati: "Iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi kidufasha gukora ubukangurambaga kuri serivisi zibagenewe; harimo gukingira abana bato, kubapima ibiro n’ibindi bigaragaza uko umwana akura, ikindi bituma tugera ku bana bose aho 95% babona izo serivisi, abafite ikibazo bakitabwaho by’umwihariko".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Ngendahayo Venant avuga ko yakomeje gukorwa ubukangurambaga bwatuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitera ayo makimbirane mu miryango ahagarara.

Yagize ati: "Tugenda twegera imiryango tuyigisha urugo ku rundi ,ubu rero dufite imiryango 4 bigaragara ko igira ubusinzi , ihora mu makimbirane , noneho wasibira inyuma ugasanga bigira ingaruka kuri wa mwana bityo akaba yajya mu mirire mibi, uyu munsi mu bana 15 turimo gukurikirana bari mu mirire mibi hari abagenda bavamo ,hari abasubiramo kubera ibyo biyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango niyompamvu dukomeje ubukangurambaga. "

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kugira ubufatanye mu kwita ku buzima bw’umwana aho kubiharira umwe gusa, ndetse anabasaba kureka ubusinzi no kumarira amafaranga yose mu biyobyabwenge.

Yagize ati:"Ikibazo cy’ubusinzi twagikomojeho, aho usanga ibyo bejeje babimarira ku isoko amafaranga avuyemo bakayamarira mu biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana, ariho usanga bagwingira, ababyeyi bakwiriye gufatanya mu nshingano, yaba kubarera kwita ku mirire yabo n’imikurire, bakareka kujya mu biyobyabwenge."

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, gahanye imbibi n’Igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubukungu bwako bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru