Abakoresha umuhanda mpuzamahanga wa Gahunga-Cyanika mu karere ka Burera baravuga ko batewe ipfunywe nuko umuhanda wabo wamaze kuba igisoro bakaba bifuza ko wakomeza ugakorwa.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Burera abaturage binubira uburyo iki gikorwa remezo gikoreshwa cyane cyangiritse bene aka kageni kikarenzwa ingoyi.
Umwe muri aba baturage witwa Twizerimana Eric yavuze ko ubwo umukuru w’Igihugu aherutse kujta i Nkumba muri Burera mu kigo cy’ubutore gusoza itorero ry’Indangamirwa icyicaro cya 13 basannye igice cy’uyu muhanda gihuza Burera na Musanze amaze kugenda baba basibikiye aho ntibakomeza ngo bagere Cyanika.
Yagize ati: "Ubushize bumvise ko umukuru w’igihugu agiye kuza i Nkumba barara bateramo ibiremo ahandi bakagaragaza ko barimo gusana umuhanda ariko byarangiye bagarukiye hano mu Gahunga, twari tuzi ko bazakomeza mpaka bageze Cyanika ariko bahise bacumbikira hano kandi uyu muhanda urakoreshwa cyane, imodoka zose zivuye muri Uganda zikoresha uyu muhanda; turifuza ko bawudukorera bagakoramo ibi binogo."
Undi muturage ukoresha uyu muhanda cyane kuko atwara ibinyabiziga yagize ati": uyu muhanda ugenda wangirika kubera ko kaburimbo imaze igihe kirekire aho usanga ibinogo mu muhanda hagati mu mpande ukaba waragiye utenguka ni ikibazo ku bagenzi natwe dutwara ibinyabiziga twifuza ko uyu muhanda wakorwa kubera ko uri ku rwego mpuzamahanga."
Aba baturage bakomeza bagira bati:"Uyu muhanda ukwiye kubakwa bundi bushya ukagurwa, ugashyirwaho amarigori ndetse bakanadushyiriraho amatara nk’uko indi mihanda mpuzamahanga ifite amatara, uyu muhanda niwo ukoreshwa cyane reba ibikamyo byose bijyanye imari cg bivanye imari muri Uganda birawukoresha, Abayobozi bahora batubwira ngo biri mu nyigo ariko amaso yaheze mu kirere."
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste, yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko uyu muhanda hari gukorwa ibiganiro n’inzego bireba zirimo n’Ikigo cy’Igihugu cya (RTDA) kugira ngo ube wakubakwa vuba.
Yagize ati:"Uriya muhanda uri ku rwego rw’igihugu twakoze ubuvugizi na RTDA yaradusuye isanga koko uriya muhanda ukwiye kubakwa ndetse ukagurwa ariko mbere y’uko wagurwa turimo turakora ubuvugizi ngo na biriya binogo byagiye bigaragara mu muhanda wa kaburimbo bibe byakurwamo kandi turabona RTDA igenda ibikora neza. Ariko n’ubundi uyu muhanda uturuka i Musanze werekeza i Cyanika biri mu mihigo y’uko uzagurwa, turifuza ko waba ubanje gusanwa turakomeza gukora ubuvugizi."
Uyu muhanda wa Gahunga-Cyanika uramutse ukozwe byakorohereza abawukoresha ndetse byakwihutisha iterambere ku baturage bakarere ka Burera ngo banyotewe no kubona kaburimbo nziza muri aka karere gasa nakasigaye inyuma mu muvuduko u Rwanda ruriho.




















