Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Umwanda mu biro by’Akagari ka Gafumba uteje inkeke

Thursday 29 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bagana ibiro bw’Akagari ka Gafumba, mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera baravuga ko umwanda ukabije ugaragara mu biro ubateje inkeke, bagasaba ko bakwikosora bakajya batangira serivisi ahantu heza.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ku biro by’Akagari ka Gafumba yarungurutse muri bimwe mu byumba by’ako kagari abona ntaho hatandukaniye no mu kiraro cy’amatungo.

Kurebamo biroroshye, cyane ko ibirahire by’inzugi byashizemo

Umunyamakuru yahasanze abaturage baje gusaba serivisi aberetse uwo mwanda uri mu kagari kabo, bavuga ko nabo babibonaga gutyo.

Umunyamakuru yashatse kugira icyo abaza abo baturage kuri micro kuri micro za Mamaurwagasabo bararuca bararumira, bavuga ko badashaka kwiteranya n’ubuyobozi.

Mu gushaka kumenya impamvu ibiro by’Akagari bisa uko, twahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gafumna kuri tekefone ye ntiyacamo inshuro zose twamuhamagaye. Cyokoze twagerageje umuyobozi w’Akarere ka Burera ku murongo wa Telefone nawe ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru.

Amakuru agera kuri Mamaurwagasabo.rw ni uko tukimara kuva kuri aka kagari ka Gafumba Gitifu wako yabwiwe amakuru ko hari umunyamakuru wahageze yihutira kuhakora isuku.

Iyo ukinjira mu nzira igera kuri ako kagari ubona ko hakubuye ariko wakwinjiramo ugatungurwa n’umwanda ugaragarira amaso.

Usibye iki kibazo cy’umwanda kandi abaturage barashinja Gitifu wa Hafumba kwirirwa afunze ibiro ngo kuko hari abaza gushaka serivisi bakamubura atashyize n’itangazo rigaragaza aho yagiye bigatuma bata umwanya wabo.

Si inyubako y’akagari ifite umwanda gusa kuko n’ubwiherero nabwo butagiheruka gufungurwa, ingufuri yatoye umugese, ukibaza niba butajya bukenerwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru