Abantu babarirwa mu bihumbi baturuka imihanda yose biganjemo abakirisitu Gatolika bakoraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, umunsi uzwi nka Asomusiyo.
Buri mwaka tariki ya 15 Kanama ku Isi hizihizwa umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ijyanwa mu Ijuru rya Biriramariya, aho abakirisitu Gatolika bakunze guhira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bagafatanya gusenga.
Abakirisitu Gatolika baturuka imihanda yose bajya kuwizihiriza i Kibeho, ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryemejwe na Papa Piyo XII ku italiki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri Bibiliya, igice cy’Isezerano rya kera n’Irishya ntaho bavuga ko yaba yarajyanwe mu ijuru ariko ibindi bitabo bitagatifu bya Kiliziya Gatulika birabyemeza.
Uyu munsi ukunze kwitabirwa n’Abakirisitu Gatolika baturuka mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane w’uburayi ndetse na Aziya.
Kugira ngo badacikanwa kwizihiza uwo munsi ngarukamwaka, bamwe mu baturuka kure bahitamo gufata urugendo hakiri kare bakaza kurara i Kibeho kugira ngo imihango yose itangire bahari nta na kimwe kibacitse.
Umubyeyi witwa Kieni Francis aturuka mu gihugu cya Uganda, avuga ko yageze i Kibeho ku cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 kugira ngo yitegure hakiri kare kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.
Ati “Nabuze umugabo wanjye nkiri muto niyo mpamvu nkunda kwiyambaza Bikira Mariya kugira ngo amfashe mu bibazo mpura nabyo. Mfite ahantu nkodesha ho kurara kandi banyakiriye neza.”
Bamwe mu baje kuwizihiza babwiye IGIHE ko impamvu nyamukuru ibajyana i Kibeho ari uko bahafata nk’ubutaka butagatifu bitewe n’uko Bikira Mariya yahabonekeye mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo 1981. Bavuga ko baza kwizihiza uwo munsi kubera kuzirikana ibyahabereye.
Amacumbi aracyari ikibazo
Abagana i Kibeho kwizihiza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo kubura aho barara kuko nta macumbi ahagije ahaboneka. Hari bamwe bahitamo kurara hanze ntacyo bitayeho.
Bamwe mu baraye hanze usanga ku munsi nyirizina barya mu kibuga imbere ya Kiriziya ya Kibeho basinziriye kubera ko baba baraye ijoro basenga kuko batabonye aho baruhukira.
Karasira Egide waturutse mu mujyi wa Kigali yagize ati “Naje ejo, naraye inaha ariko kubona icyo kurya ni ikibazo, abenshi twaraye hanze kuko amacumbi yari yashize. Abanyamahanga bakunze kuza mbere amacumbi yose bagahita bayafata tugasanga yashize.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, asaba abikorera gushora imari i Kibeho bakahubaka amacumbi ahagije ku buryo abahagana bazajya bahabwa serivise nziaza kandi ibanyuze.
Ati “Urugendo rutagatifu rufite akamaro kanini kuri twe kuko abaza hano barara mu mahoteri n’amacumbi yacu, ibyo barya ni ibyacu, urumva ko badusigira amafaraga menshi. Abashoramari nibaze bashore imari kuko aho kurara haracyari ikibazo, turabasaba ko baza bagashora imari.”
Habitegeko yavuze ko muri Nzeri 2018, hazatangira kubakwa umuhanda Huye-Kibeho bityo bayitezeho ko bizakemura ikibazo cy’aba rwiyemezamirimo baseta ibirenge mu gushora imari i Kibeho bahubaka amacumbi n’amahoteli.


















