Amategeko agenwa hagendewe kw’Itegekoshinga rya Repeburika y’uRwanda kuko ntategeko cyangwa ibwiriza rishobora gushyirwaho rivuguruza itegekoshinga.
Niyo mpamvu ikinyamakuru Mamaurwagasabo.rw kigiye kujya kibagezaho amwe mu mategeko, ni muri urwo rwego tugiye guhera kw’itegekoshinga rya Repeburika y’uRwanda aho tuzajya tubagezaho ingingo zaryo duhereye ku ngingo yambere tukazageza ku ya nyuma.
Izi ngingo tukazajya tuzibaha mu buryo bw’uruhererekane(ibyiciro).
INTERUROYAMBERE:
IBYEREKEYELETAN’INKOMOKO Y’UBUTEGETSIBW’IGIHUGU
UMUTWE WA MBERE : IBYEREKEYE INGINGO RUSANGE
Ingingo ya mbere 1
Leta y’u Rwanda ni Repubulika yigenga kandi ubutegetsi bwose ni yo buturukaho, ishingiye kuri demokarasi, igamije guteza imbere abaturage, kandi ntishingiye ku idini.
Ishingiro rya Repubulika ni « ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda kandi bukorera rubanda ».
Ingingo ya 2
Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.
Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.
Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendumu cyangwa binyuze ku babahagarariye.
Ingingo ya3
(Ivugururwan°2ryokuwa08/12/2005)
Igihugu cy’u Rwanda kigabanyijemo Inzego z`Imitegekere y’Igihugu zigenwa n’Itegeko Ngenga kandi rikanashyiraho umubare, imbibi n’imiterere yazo.
Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’izo.
Ingingo ya 4
Umurwa Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ni Umujyi wa Kigali.
Itegeko rigena imiterere, imitunganyirize n’imikorere y’Umujyi wa Kigali.
Umurwa Mukuru ushobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda byemejwe n’ itegeko.
Ingingo ya 5
Ururimi rw’ Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
Ingingo ya 6
Ibiranga Igihugu cy’u Rwanda ni ibendera, intego, ikirango cya Repubulika n’indirimbo y’Igihugu.
Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu : icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.
Ibendera rigizwe n’amabara akurikira uvuye hasi uzamuka: habanza ibara ry’icyatsi kibisi, rikurikirwa n’ibara ry’umuhondo, kandi ayo mabara yombi yihariye icya kabiri cy’ibendera ryose. Igice cya kabiri cyo hejuru kigizwe n’ibara ry’ubururu rishushanyijwemo izuba n’imirasire yaryo y’ibara ry’umuhondo wa zahabu riri ku ruhande rw’iburyo. Iryo zuba n’imirasire yaryo bitandukanyijwe n’uruziga rw’ibara ry’ubururu.
Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu.
Intego ya Repubulika ni : UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU.
Ikirango cya Repubulika kigizwe n’uruziga rw’icyatsi kibisi n’ipfundo ry’umugozi w’iryo bara upfunditse hasi, ahagana hejuru hakabamo inyandiko « REPUBULIKA Y’U RWANDA ». Munsi y’ipfundo handitse amagambo agize intego ya Repubulika « UBUMWE, UMURIMO, GUKUNDA IGIHUGU ». Izo nyandiko zose zanditse mu nyuguti z’umukara ku ibara ry’umuhondo.
kirango cya Repubulika kigizwe kandi n’amashusho akurikira : izuba, imirasire yaryo, ishaka n’ikawa, agaseke, uruziga rw’ubururu rufite amenyo n’ingabo ebyiri, imwe iri iburyo indi iri ibumoso.
Imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’uburinzi by’ibirango bishyirwaho n’itegeko.
Indirimbo y’Igihugu ni :" RWANDA NZIZA".
Imiterere n’iyubahirizwa by’Indirimbo y’Igihugu biteganywa n’Itegeko.
Kumenya amategeko n’ingenzi kuri buriwese kugirango umenye ko ibyo uhawe atari impuhwe ugiriwe ahubwo bwari uburenganzira bwawe nkuko amategeko abikwemerera.

















