Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, basenyewe n’Umugezi wa Sebeya muri Gicurasi 2023, barasaba ubuyobozi bwabemereye kububakira, kwihutisha iyi gahunda bakava mu giharahiro.
Nibura ngo ubuyobozi bugenera imiryango Frw 35 000, ku yasenyewe n’uyu mugezi yo gukodesha mu gihe itarabona aho yikinze, ni mu gihe abadafite ushobozi bwo kwiyubakira bemerewe kubakirwa na leta y’u Rwanda.
Umwe muri bo wahuye n’iki kibazo witwa Maniraguha Jean de Dieu, utuye mu mudugu wa Nyamyiri, akagari ka Birizi, mu murenge wa Rugerero, yadutangarije ko bo mu mudugu batuyemo bataratangira kububakira.
Ati: "Twahuye n’ibiza, buriya twe turacumbitse muri Nyamyiri, ntabwo baratangira kutwubakira, tukaba dusaba ko badufasha bakadushakira amacumbi, kuko kuba mu macumbi ntabwo biba bitworoheye, ubukene buratwugarije".
Undi nawe twaganiriye witwa Nsanzira Jean Claude, ngo mu mudugudu wa Nyamyira abarizwamo, ntabwo bazi ko bazubakirwa, kuko basa nkaho bari mu kato.
Ati: "Njyewe ibiza byabaye umwaka ushize, hagiye ibintu twari dufite mu nzu; amazu aragenda, ubwo rero kugeza n’iyi tariki usibye ko tubona amafaranga yo gukodesherezwa, rimwe na rimwe hari igihe leta igira, iti aba bantu reka tugire icyo tubafasha, ariko guhera ubu ntituzi niba tuzubakirwa, kuko twe muri Nyamyira, dusa nkaho turi mu kato".
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemeza ko abagomba kugenerwa iyi gahunda bataragerwaho nabo uyu mwaka uzarangira bagezweho.
Ati: "Turi kubikora mu byiciro, duhera kubibabaje cyane tugakurikizaho ibibabaje gahoro kurushaho, kuzageza igihe tuzarangiriza ikibazo. Ubungubu turangirije abantu 69, baje bakurikira indi miryango 115, twarangije mu cyiciro cya mbere, tugiye gukurikizaho 324. Ubwo noneho hazaba hasigaye babandi batagira ibibanza batishoboye.
Abongabo nibo leta iri gutenya, iri gusuzuma, umushinga neza, nawo kandi uyu mwaka turimo uzajya kurangira uyu mushinga waratangiye, aho rero tuzabara ko ahantu bagomba gutuzwa batishoboye, bagomba gufashwa na leta bagezweho bose".
Mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Gicurasi akarere ka Rubavu kari muri tumwe mu Rwanda twibasiwe n’ibiza, by’umwihariko umugezi wa Sebeya wa senyeye imiryango itandukanye muri kano karere.