Murenzi Alex ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare uvuga ko yishimiye amavugururwa yakozwe mu bwisungane magirirane mu kwivuza buzwi ka “Mituelle de sante” kuko ubu ashobora kwivuza akimara kuyitanga mu gihe mbere byasabaga ko habanza gushira ukwezi ngo abashe kwivuza.
Avuga ko aya mavugururwa yagize akamaro kuko ubu we n’umuryango we batagitegereza ko hashira uko kwezi ahubwo ukeneye kwivuza ahita ajyayo bakamuvura ndetse bakamuha n’imiti.
Murenzi avuga ko, nyuma y’ayo mavugururwa, ubu nta muntu wo mu muryango we ukirara ngo arembere mu rugo cyangwa se ngo bagorwe no kumuvuza.
Agira ati: “Ubu ndi iyo nabonaga amafaranga nkishyura bambwiragako nzatangira kwivuza nyuma no kuvuza abagize umuryango wange nyuma y’ukwezi, iyo abana barwaraga ukwezi kutarashira byabaga ngombwa ko njya kugura imiti naba ntafite amafaranga yo kuyigura nkajya gushaka imiti gakondo, bikaba intandaro y’uko abagize umuryango barembera mu rugo ibi kandi sinjye byabagaho gusa ahubwo ni ikibazo twari dusangiye n’abandi baturanyi.”
Murenzi kandi akomeza avugako byamubereye impamvu yo kwitabira gutangira ubwisunga mu kwivu ku gihe ati “Kubera nziko nimara kwishyura nzahita mererwa kwivuza, ntangira kwizigama hakiri kare kugirango itariki ya mbere Nyakanga igere naramaze gutanga umusanzu wange."
Kuhera taliki ya 1 Nyakanga 2015, imicungire y’ubwisungane magirirane mu kwivuza, bwashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha abaturage kwivuza bitabahenze, yakuwe muri Minisiteri y’Ubuzima ihabwa Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) hagamijwe imicungire y’imisanzu no kunoza imitagire y’ubuvuzi.
RSSB yagiye ikora amavugurura menshi arimo kwemerara umunyamuryango guhita ahabwa serivise z’ubuvuzi akimara kwinshyura umusanzu.
Ni mugihe mbere Umunyamuryango wamaraga kwishyura umusanze yatangiraga kwivuriza ku musanzu we hashize iminsi mirongo itatu atanze icyakora, umwana w’uruhinja, mu gihe atararenza amezi atatu (3) avutse, yemererwaga kwivuriza ku bwishingizi bw’umubyeyi we.
Ariko byagaragaye nk’inzitizi ndetse n’intandaro yo kurembera mu rugo ku banyamuryango ba Mituelle.
Nyuma y’aho Leta itanze amabwiriza y’uko uwishyuye ubwisungane agahita anemererwa kwivuza, Umukozi uhagarariye ishami rya mituelle de sante mu kigo nderabuzima cya Nyagatare Spesiose Murebwayire agaragaza ko bari bafite impunge ko izi mpinduka zizatuma abaturage badatanga ubwisungane, bagategereza kubutanga aruko barwaye, gusa avugako atariko byagegenze.
Agira ati: “Nibyo koko umuturage yishyuraga mituelle akivuza aruko hashize ukwezi yishyuye, ugasanga rero muri uko kwezi kugirango kujye kurangira umuturage ahuye n’ingorane, akarwara akarembera mu rugo kandi mituelle yaje ije gukemura ikibazo cyo kutarembera mu rugo.”
Spesiose agaragazako izi mpinduka zatumye abaturage barushaho kwitabire gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse bituma nta wongera kurwa ngo arembere mu rugo.
Yagize ati “Nyuma rero aho Leta icyemuriye icyo kibazo igashyiraho amabwiriza ko igihe yishyuye yemerewe no guhita yivuza, byakemuye ikintu kinini, nta muturage wongeye kurwara ngo arembere mu rugo, kandi twe twari dufite n’impungenge tuvugango umuturage azajya yishyura aruko yarwaye, ariko siko byagenze ahubwo ubona abaturage byarabate imbaraga n’ubushacye byo kwishyura."
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko “Impinduka zagiye ziba muri mituelle, umuturage akemererwa guta yivuza mu gihe amaze kwishyura, ni ibintu byiza cyane ndetse natwe byaratworohereje mu bukangurambaga dukora, kuko akenshi iyo wageraga ku baturage bakubazaga icyo kibazo, ariko ubu ubonako ubwitabire bwazamutse.”
Uyu muyobozi w’Akarere kandi agaragaza ko mu Karere ka Nyagatare ubwitabire bwo gutanga mituelle ubu bugeze kuri 96% buvuye kuri 82% byari mu myaka yashize, anibutsa kandi ko bagiye babifashwamo n’uko abaturage benshi muri aka karere bibumbiye mu matsinda abafasha kwishyurira hamwe kuko baba baratangiye kwizigama umwaka ugitangira.
Raporo ya minisitiri w’intebe ku byagezweho muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, 2017-2024, igaragaza ko ikigero cy’umubare w’abaturage bitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza (Community Based Health Insurance) na cyo cyakomeje kwiyongera.
Iyi raporo ivuga ko iki kigero cyavuye kuri 83% mu mwaka wa 2017, ubu kikaba kigeze kuri 90,6% hagasabwa gukomeza kongeramo imbaraga kugira ngo iyi ntambwe idasubira inyuma.
Ubwisungane mu kwivuza bwishingira imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi bikurikira: ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku ivuriro ry’ibanze cyangwa ku kigo nderabuzima; ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro by’Akarere cyangwa ibitaro by’Intara; ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti bitangirwa ku rwego rw’ibitaro bikuru by’icyitegererezo.
Umunyamuryango agomba kuvugurura ubwishingizi bwe mbere y’uko umwaka urangira, ariko akomeza kuvurwa iminsi itarenze mirongo itatu (30) uhereye igihe ubwishingizi burangiye."
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ruvugako Ingo nshyashya, zaba izitari zanditse cyangwa se ingo zishinzwe bushyashya zandikirwa ku rwego rw’Akagali, hakurikijwe amabwiriza. Rutangaza kandi ko kwishyura umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bikorwa mu buryo butandukanye burimo ubw’ikoranabuhanga nko kuri telefone aho ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, ushobora kwishyura kandi muri SACCO zose, kwishyura hifashishijwe abakozi b’Irembo cyangwa abakozi (agents) ba MOBICASH bari mu gihugu hose.
Bitewe n’ingamba zinyuranye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko mubizi izo ngamba zagiye zitanga umusaruro bituma icyizere cyo kubaho (life expectancy) ku Munyarwanda cyiyongera. Cyavuye ku myaka 66,6 mu mwaka wa 2017 ubu kigeze ku myaka 69,6.
Nk’uko bigaragara muri Raporo ya minisitiri w’intebe ku byagezweho muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere, 2017-2024.























