Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Uganda: Ebola yishe umuntu wa Kabiri

Monday 3 March 2025
    Yasomwe na

Icyorezo cya Ebola cyishe umwana w’imyaka4 akaba abaye umuntu wa kabiri wishwe n’iki cyorezo muri Uganda, bivugwa ko cyaturutse muri Sudani y’Epfo.

Icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda ku wa 30 Mutarama 2025.

Uyu mwana yaguye mu bitaro bya Mulago biri i Kampala muri Uganda,

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko uwo mwana yishwe n’icyo cyorezo ku wa 25 Gashyantare 2025, n’ubwo amakuru y’urupfu rwe yemejwe kuri uyu wa Gatandatu.

OMS igaragaza ko ifitanye ubufatanyabikorwa na Minisitire y’Ubuzima muri Uganda kugira ngo bakomeze uburyo bwo guhashya iki cyorezo gikomeje kugaragara muri iki gihugu.

OMS yagize iti “Amatsinda yacu akomeje gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukomeze ubugenzuzi, ibikorwa byo gushaka abanduye, tubahamagara ndetse n’ibindi bikorwa byo kurinda iki cyorezo mu bitaro.”

Nyuma y’Icyumweru Ebola igaragaye muri iki gihugu, ku wa 05 Gashyantare 2025, Umunyabanga uhoraho muri Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Dr. Diana Atwiine, yatangaje ko muri Uganda hatangijwe ibikorwa byo gutanga urukingo ku bakozi bakora mu bitaro.

Ati “Birakenwe kugerageza uru rukingo muri ibi bihe tugezemo kubera ko abaganga ndetse n’abakozi bakora kwa muganga bahura n’abayirwaye bashobora kuyandura, ndetse nizera ko dufite ubwo bushobozi.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru