Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Mu mugoroba wo gufungura ku mugaragaro Best Inn Motel, Musinguzi Frank yaranzwe no gushimira Umukuru w’Igihugu wamurenganuye akamusubiza Hotel ye yari yaguze akamara amezi atari make atarayihabwa.
Ni umuhango wabereye ahari iyi Motel, mu kagari ka Rwimbogo mu murenge wa Nyarugunga, munsi gato ya rond-point yo ku Kibuga cy’indege Kanombe, ku muhanda w’amabuye ugana mu Kajagari ka Kanombe.
Gusubizwa iyo Motel ye, Musinguzi Frank avuga ko byamwongereye icyizere asanzwe afitiye ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere naa Perezida Kagame wamvumvise akamutega amatwi ubwo yari mu Ihiriro ngarukamwaka ry’Urubyiruko rizwi nka #YouthConnekt / Rwanda.
Mu ijambo rye, yabwiye abitabiriye ibyo birori ko akimara guhura n’icyo kibazo cyo kwimwa umutungo we yari amaze kugura n’umuntu ukomeye kandi abona nta zindi mbaraga yamurusha yasigaye yumva ko hasigaye Umukuru w’Igihugu, ari we wenyine wakumva uko ababajwe mbere yo gutekereza inkiko.
Yabwiye Mamaurwagasabo ko akiri muri ibyo bibazo yajyaga aryama ntasinzire, ashaka igisubizo ariko kikabura.
Akomeza agira ati: "Umunsi uza kuba umwe, dore ko nta munsi ubura izina, mpura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aranyumva. nyuma yo kunyumva ankemurira ikibazo; si njye munyarwanda wenyine yakemiriye ikibazo, ariko ku giti cyanjye bwite no ku muryango wanjye twumvise ko tugomba kwishimira intsinzi twagezeho."
Yakomeje avuga ko gushyira ibyo birori ku mugaragaro ari na bumwe mu buryo bwo gukuraho izina ritari ryioza ry’iyo Motel ryari rimaze kumvikana iri mu bibazo, bongere bumve ko Best Inn Motel hari icyahindutse kuko iri mu biganza bya nyirayo.
Musinguzi agira inama urubyiruko ko bagomba kwikuramo ubunebwe, kumva ibintu bidasoboka. Ati: "Bakirinda kwica intege muri bo, kuko kwica intege ni cyo kintu cya mbere kidindiza ubwonko. kwica intege mu mutwe ukumva ko ikintu gikomeye kandi utagishobora; njyewe ni nka Moto (intero) yanjye, numva ko mu buzima ntakintu kidashoboka kereka ntari ku Isi. wiyaturiraho ikintu kandi ukagiharanira kugeza igihe ukigezeho kandi wamara no kukigeraho uyaturiraho n’ikindi."
Ni ibirori byaranzwe no guha inka uyu mushoramari hamwe n’ibindi bitari inka bitandukanye, cyane ku bavandimwe be, bamushimira ko imbaduko n’umuhate bamubonye akurana bikimuranga kandi babona azavamo umuntu ukomeye ushobora kugera kuri byinshi bishoboka.
Mukuru we yamushimiye cyane umuhate agira mu buzima bwe, asetsa abantu ko kera akiri umwana Musinguzi yashoboraga kujyana amagi y’amahuri ku isoko ariko akagira icyo yinjiza mu mufuka
Yahise amuha inka 10 n’ikibanza cyo guturamo byose biri Kigali.
Banshi bamugabiye Inka, biganjemo abavandimwe be
Uzwi nka SuperManager nawe yamuhaye impano y’amafaranga
Abakozi ba Musinguzi Frank muri Best Inn Motel bamuhaye impano bishimira ko abayoboye neza, bamwibonamo























