MUTUNGIREHE SAMUEL
Ushobora kumva "Isaha ya Bebe" ukagira ngo ni agasaha k’umurimbo umubyeyi bambika umwana ku kuboko nk’umutako nyamara umushinga Gikuriro usize wigishije abajyanama b’ubuzima n’ababyeyi inzira yoroshye y’uko bagaburira umwana ugitangira gufata imfashabere bikakorohera kumugaburira ku gihe, kumenya icyo umwana akeneye n’ingano yabyo umunsi ukira umwana aboneje imirire ituma akura mu gihagararo no mu bwenge mu minsi 1000 ya mbere.
Umujyana w’ubuzima Musabyimana Berethilde, utuye mu mudugudu wa Kibande, akagari ka Gako, umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, asanzwe akorera mu isinda rya Turwanye imirire mibi, rigizwe n’abana 30 bazana n’ababyeyi babo. Avuga ko Isaha ya Bebe ari isaha mbonezamirire ioreshwa muri gahunda mbonezamikurire y’umwana muto.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw yatubwiye ko Isaha ya Bebe ari saha iri ku gihe nk’izindi saha ariko ikarangwa n’uko ku isaha runaka yagenywe haba hari ikintu kigenewe ku mwana utangiye gufata imfashabere bigatuma arya ku gihe, nta kuryagagura, ibyo umubyeyi akabikurikiza uko isaha isonnye.
Yagize ati “Isaha ya Bebe isona inshuro eshanu ku munsi, ariko iyo ugiye kumugaburira ntabwo umuha ibiryo ngo umupakire, umuha duke, niba ari agakoma ukamuha utuyiki tubiri cyangwa dutatu, ukamuha na ya nombe y’ibiryo nk’utuyiko tubiri hanyuma umwana agatuza.”
Ubusanzwe umwana ugeze ku mezi atandatu, umubyeyi asabwa kumutangiza imfashabere igizwe ahanini n’imbuto n’utundi tuntu tworoshye nka biswi n’imitobe y’imbuto.
Umwana utangirana n’iyi Saha ya Bebe ni umwana utangiye kumenya kurya, aba ari mu mezi umunani.
Imikorere y’Isaha ya Bebe
Isaha ya Bebe itangira gusona mu gitondo saa kumi n’ebyiri (06h00), igieh uyikoresheje ku mwana w’amezi atandatu uba utangiye gufata imfashabere, utangira umuha imfashabere y’utubuto kuri iyi saha.
Musabyimana yagize ati “Niba ari itunda cyangwa ikinyomoro urakimuha isaha nisona saa kumi n’ebyiri. Irongera isone saa tatu (9h00) wongere umuhe ariko uhindure urubuto, yongere gusona saa sita (12h00) umuhe, ukamuha imfashabere wamuhitiyemo, ukongera kumuha saa munani n’igice (14h00) nabwo ukongera kumuha ya mfashabere hanyuma ukongera kumuha saa kumi nimwe (17h00) ubwo umwana akaba yujuje umunsi. Nubwo uba umuha iyo mfashabere ariko ni nako uba umwonsa nibura inshuro kuva kuri 10 cyangwa 12 ku munsi, mbese igihe umwana ashakiye konka.”
Ku mwana ufite amezi umunani ari nabo bageze igihe cyo kurya, utangira saa kumi n’ebyiri, kuko umwana arabyuka ukamwoza hanyuma ukaba wateguye icyo ugomba kumuha.
Niba mu gitondo ugiye kumuha ibyo kurya; niba watetse ibitoki n’ibirayi n’imboga mbese wabivanze n’ibindi ari inombe umuha nk’utuyiko dutatu cyangwa tune, umuhe n’agakoma cyangwa amata ubundi uhagarare.
Aomeza asobanura iyi ngingo ati “Byumvikane neza, umwana iyo umuhaye utuyiko turenze utwo ugomba kumuha uba ugiye kwica ikigero k’ibyo uri bugende umuha uko isaha isonnye, kuko isona gatanu ku munsi, bigatuma ku isaha runaka abyanga kuko agihaze.
Saa tatu urongera ukamugaburira ya ndyo kandi ukajya umuha n’igikoma, ukongera kumuha saa sita ugakomeza saa munani kugeza ku isaha ya saa kumi nimwe isonnye nawe umunsi ukaba wuzuye akaba asigaje konka mu gihe k’ijoro.
Ibyo byose bimufasha kugira ngo umwana ataza kuryagagura, kwa kundi nka kera abana baduhaga ibiryo tukirira uko twiboneye ariko iyo umwana aririye ku masaha agira ubuzima bwiza kandi akarya ku gipimo.”
Ku mwana utirirwana n’umubyeyi ngo amwonse kubera ko wenda afite akazi ka buri munsi, ashobora kumwonsa saa kumi n’ebyiri yaba afite n’iyo mfashabere y’igikoma cyangwa amata akamuha nabwo ku rugero, yaba ari umwana urya ukamuha ibiryo nabyo biri ku rugero.
Uyu mujyanama w’ubuzima Musabyimana Berethilde avuga ko ubwo bumenyi abukomora ku mahugurwa yahawe na Gahunda ya Gikiriro mu myaka ine imaze imuhuguye babifashamo ababyeyi mu ishuri mbonezamirire.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Dr Anita Asiimwe, avuga ko imyumvire ababyeyi bahawe mu kugira ngo uwmwana yitabweho uko bikwiye yazamutse, kandi abajyanama b’ubuzima nabo babigizemo uruhare kimwe n’imiryango itari iya Leta.
Ati “Abana bagaragayeho imirire mibi bafashwa binyuze mu gikoni cy’umudugudu, ababyeyi bakajya bahurira hamwe bazanye indyo bafite iwabo hanyuma abajyanama b’ubuzima bakabafasha kuyitegura mu buryo bukwiye kandi bunoze, banabigisha uko indyo yuzuye imeze n’uburyo ikwiyey gutegurwa bityo abona bamaze kugerwaho n’imirire mibi n’ingaruka zabo mu minsi 12 buri munsi bagaburirwa ku biryo ababyeyi bizaniye ubwabo dusanga ari bwo baba bavuye mu mirire mibi.”
Uyu muyobozi avuga kandi ko ababyeyi bazi indyo yuzuye bitewe n’ikigero cy’umwana kandi ko umwana hari inshuro agomba kurya ku munsi bigafasa kurinda umwana kugwa mu mirire mibi.


















