Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

CAF yahannye Maroc na Sénégal kubera imyitwarire mibi mu mukino wa nyuma wa CAN

Thursday 29 January 2026
    Yasomwe na

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano amakipe y’ibihugu bya Maroc na Sénégal, nyuma yo gusanga yaragaragaje imyitwarire itari myiza mu mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika (CAN).

Ibihano byatanzwe ni ibi bikurikira kuri Marrocan Royal Football Association

Ibihumbi 200$ ryaciwe kubera imyitwarire idahwitse yaranze abana batanga imipira (ball boys) muri sitade mu gihe cy’umukino.

Ibihumbi 100$ ryaciwe kubera imyitwarire idahwitse yaranze abakinnyi ba Morocco n’abatoza bayo, aho binjiye mu gice VAR, bakabangamira umusifuzi.

Ibihumbi 15$ ryahanishijwe kubera ko abafana Morocco bakoresheje udutoroshi dutanga urumuri, aho bigaragara ko batunze imirasire yatwo mu maso y’umunyezamu wa Senegal Edouard Mendy ku mukino wa nyuma wa AFCON2025.
Ku ruhande rwa Senegal ho CAF yemeje ibihano bikurikira:
Ibihumbi 300$ kubera imyitwarire idahwitse y’abafana yatumye umukino utagenda uko biteganyijwe.
Andi ibihumbi 300 $ kubera ibikorwa bibangamiye ruhago byakozwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza
Ibihumbi 15$ by’imyitwarire idahwitse nyuma yaho abakinnyi batanu bahawe gasopo ariko bakabirengaho.
Muri uyu mukino ikipe ya Senegal ntiyigeze yishimira byinshi mu byemezo by’umusifuzi kugera naho isohotse mu kibuga gusa nyuma ikaza kukigarukamo bigizwemo uruhare na Sadio Mane.
CAF kandi yatangaje ko Senegal yegukanye igikombe cy’Afurika ko bityo ikirego cya Maroc cyo gusaba ko haba undi mukino kikaba cyatewe utwatsi.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru