Jean Bosco Bahala Lusheke ukuriye porogaramu ya leta ya DR Congo yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo n’inyeshyamba yakuwe ku mirimo ye, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa pereriza.
Mu butumwa bugufi bwashyizwe ku rubuga X na Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi ntiyasobonuye impamvu yo kwirukanwa kwa Bahala Lusheke.
Mu mpera z’icyumweru gishize byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko Bahala akuriye itsinda ryoherejwe na leta ya Kinshasa i Kampala mu biganiro by’ibanga n’umutwe wa M23.
Radio RFI ivuga ko yabonye amakuru yemeza ko ibyo biganiro byabereye kuri Imperial Heights Hotel i Kampala, hagati y’intumwa za leta ziyobowe na Jean Bosco Bahala n’intumwa za Alliance Fleuve Congo (AFC) - ihuriro ririmo umutwe wa M23 – rihagarariwe n’abarimo René Munyarugerero na Col. John Imani Nzenze.
RFI ivuga ko intumwa za AFC zayemereye ko ibyo biganiro byabaye, igasubiramo Jean-Bosco Bahala we avuga ko yari i Kampala ariko atahuye n’intumwa za AFC, ko yari mu butumwa bw’akazi ke gasanzwe ko atari yagiye guhura n’abo muri M23.
Ku wa mbere, umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yatangaje ko “nta muntu watumwe na leta mu biganiro ibyo ari byo byose” n’umutwe wa M23 “i Kampala.
Ubutumwa bwa Tina Salama uyu munsi ntibusobanura impamvu yo kwirukana Jean Bosco Bahala, gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga babihuje n’ibimaze iminsi bivugwa.
Leta ya Kinshasa yavuze ko itazigera igirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yita umutwe w’iterabwoba ufashwa na leta y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda ivuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’abanyecongo ubwabo.
Isoko: BBC


















