Yanditswe na Scovia Mutesi
Ingaruka za coronavirusi ntizizagera ku baturage gusa ahubwo zizagera no ku gihugu muri rusange. Kuba Serivise z’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’inganda byo soko y’imisoro bimaze iminsi bidakora, biragoye ko Leta yabona imisoro y’ijanisha rya 57’5% yunganira ingengo y’imali muri uyu mwaka wa 2020 nk’uko byari biteganijwe mbere ya COVID19.
Muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe mumpera za Mata 2020 n’itsinda ry’impuguke mu by’ubukungu ku ngaruka za Covid-19 mu karere u Rwanda ruherereyemo, Dr Alfred BIZOZA umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda na Simeon SIBOMANA umunyeshuri muri Dogitora mu byubukungu bagaragaza ko mu mpera z’ukwezi kwa kane habayeho kumanuka gukabije k’ubukungu bw’ibigo by’abikorera, imbarutso nyamukuru yo kudasora neza kuri kugaragara none.
Ruziga Emmanuel Masantura, Impuguke mu birebana n’ubukungu akaba n’umunyamakuru ukora inkuru z’ubukungu avuga ko nta gushidikanya ko kugira ngo Leta ikomeze ibikorwa bitandukanye by’iterambere birayisaba gukora mu kigega yizigamiyemo imari (Reserve fund). Muri iki gihe abacuruzi bagitangira bushyashya ibikorwa byabo by’ubucuruzi avuga ko nta gushidikanya ko bagowe no kwishyura, imyenda babereyemo ama banki, ubukode bw’amazu bacururizamo, bityo ko bitaborohera guhita banishyura uko bikwiriye imisoro.
Barasaba ko Leta yabasonera imisoro mu gihe barimo kwiyubaka
Bamwe mu basora banini twavuganye baravuga ko bagitegereje ko nabo bagarurirwa amafaranga batanze nk’umusoro ku nyungu n’ubwo abandi banejejwe no kuba hari ayo ikigo cy’imisoro n’amahoro kimaze kubagarutira.
Umuhire clement, ni umwe mu bacuruzi banini ukorera mu mujyi wa Kigali muri quartier Matheus. Aravuga ko kubera corona virusi, Leta ikwiriye kuborohereza ntibasore nko mu gihe cy’imyaka 2 mu rwego rwo kubanza kwiyubaka ngo kuko bazahaye cyane.
Mu Rwanda, imwe mu misoro abasora batanga ni ikomoka mu bikorwa by’ubucuruzi, imisoro y’abakozi bose bafite imirimo bakorera ibigo byigenga cyangwa bakorera leta, n’iyindi . Gusa, iyo misoro ntabwo irimo gutangwa neza kubera ko hari hashize iminsi nta bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa mu Rwanda hagamijwe kwirinda icyorezo corona virusi.
Kuri iyi ngingo, mu rwego rwo korohereza abacuruzi guhangana n’ihungabana ry’ubukungu batewe n’icyorezo corona virusi, Ruganintwari B. Pascal, komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) avuga ko kugeza ubu, ikigo ahagarariye kimaze gusubiza abacuruzi amafaranga angana na miliyali cumi n’eshatu (13.000.000.000 Frw) kuri miliyari mirongo ine (40) y’ingaru ku misoro nyongeragaciro nk’uko byemejwe na guverinoma.
Ubushomeri buziyongera
Ruziga Emmanuel MASANTURA yemeza ko ingaruka z’ikibazo nk’iki cya covid19 zikemuka nibura hagati y’umwaka umwe cyangwa ibiri, kandi agaragaza ko ibi bizagira ingaruka ku murimo.
Ati: ‘’Abikorera iyo badafite amafaranga ntibasora neza kandi iyo imisoro itabonetse, leta ntibona amafaranga yo gukoresha imishinga isanzwe ifite. Kandi iyo imishinga ya leta ibaye mike bigabanya umubare w’abakozi babonaga akazi mu mishinga ya leta. Iyari icumbitse nayo ihita idindira, kandi nabyo bikagira ingaruka ku musaruro mbumbe w’isanduku ya leta.’’
Leta y’u Rwanda yari ifite gahunda yo kurema imirimo 200.000 uyu mwaka, ikazageza kandi mu mwaka wa 2021 imaze guhanga imirimo miliyoni imwe n’igice. Gusa abahanga bavuga ko iyo migambi ishobora kutagerwaho kubera ko icyorezo cya corona virusi kizongera ubushomeri bwari busanzwe bwugarije u Rwanda muri rusange n’ urubyiruko by’umwihariko.

















