kuri uyu wa Mbere ku itariki 12.02.2024, CSP Kayumba Innocent na Bagenzi be baregwa ibyaha byo guhohotera imfungwa mu igororero rya Rubavu, basabiwe ibihano n’ubushinjacyaha.
Uko baregwa bongeye kugera mu rukiko rukuru rwa Rubavu mu mpuzankano y’abagororwa bafunze by’abateganyo.
Kayumba Innocent wayoboye iri gororero rya Rubavu, wari mu rukiko uyu munsi ubushinjacyaha bwasanze hari urupfu rw’imfungwa afitemo uruhare bumusabira igihano cy’imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 7 y’amafaranga y’u Rwanda, ku cyaha cyo kugira uruhare, mu iyicwa rubozo rivamo urupfu.
Naho Gahungu Ephrem nawe wayoboye iri gororero yasabiwe igifungo cya burundu, ku cyaha cy’iyicarubozo kivamo urupfu.
Gahungu yasabiwe ibihano ku mpfu zitandukanye z’mifungwa, usibye ikigihano hari naho yasabiwe gufungwa imyaka 7, ku cyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome ndetse no kutita ku muntu ashinzwe kurinda. Kuri ibi byaha yasabiwe n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 7 kuri buri kimwe.
Si aba gusa kuko hari n’abandi bari abayobozi muri rino gororero basabiwe igihano cy’igifungo n’ubushinjacyaha, kuko nkuwitwa Uwayezu Augustin wari ushinzwe umutekano muri rino gororero yasabiwe gufungwa imyaka 25, mu gihe uwitwa Gapira Innocent wari ushinzwe iperereza yasabiwe gufungwa imyaka 20 ku byaba bifitanye isano n’imfu ubushinjacyaha bwabashinje kugiramo uruhare.
Harimo kandi n’abasanzwe ari imfungwa basabiwe ibihano, harimo gufungwa burundu, nk’uwitwa Byinshi Emmanuel wari ushinzwe umutekano, wamenyekanye cyane muri bino birego nk’umwe washyizwe mu majwi cyane muri bino birego.
Hakaba hari naho ashinjwa kwiterera icyuma imfungwa mu genzi we akamwica, uyu akaba yasabiwe ibihano bitandukanye harimo naho yasabiwe igifungo cya burundu.
Nyuma yaho havugiwe ibikorwa byo guhohotera zimwe mu mfungwa muri iri gororero ndetse zimwe muzi bikaziviramo imfu mwi gororero rya Rubavu, abayobozi bariyoboye babiri mu bihe bitandukanye aribo Kayumba Innocent na Gahungu Ephrem batawe muri yombi kubera ibi birego byakomeje kwiyongera.
Urubanza ruzakomeza ejo ku wa Kabiri, abaregwa n’ababunganira biregura ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.



















