Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Charly na Nina bari gutegura igitaramo kuri Saint Valentin aho kwinjira biza Ari 90 000RWF

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Ni kimwe mu bitaramo by’imyidagaduro na muzika bihenze kwinjiramo mu Rwanda, iki cyateguwe n’itsinda Charly na Nina kizaba kuri St Valentin aho kwinjira ari amafaranga 90 000Frw kuri couple.

Charlotte Rulinda na Muhoza Fatuma bazwi cyane nka Charly&Nina baririmba cyane indirimbo z’urukundo. Bakoze nka ‘Indoro’,’Face to face’,’Mfata’,’Zahabu’ n’ izindi.

Ku munsi ‘w’abakundana’ kuri 15 Gashyantare muri Kigali haba hateguwe ibirori binyuranye byagenewe abakundana ngo bishimane bashimangira urukundo rwabo.

Abishoboye nabo Charly na Nina bazabibafashamo mu gitaramo bateguye ahitwa The Retreat by Heaven mu Kiyovu cy’abakire.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.rw, Nina yavuze ko abazaza ari ukumva umuziki bishimana n’abo bakunda.

Ati “ Urukundo ni rwiza, abazaza icyo tuzabafasha ni ukongera ikirungo mu rukundo rwabo dukoresheje ibihangano byacu dore ko ahanini aribo dukorera”.

Nubwo urukundo avuga ko ari rwiza, Nina we azaza nta mukunzi afite ngo kuko Imana itaramugenera uwo yegurira umutima we.

Bo ntabakunzi babo bazazana kuko ntabo bafite kurubu
Mu bitaramo bimaze kuba uyu mwaka iki nicyo cya mbere kizaba gihenze, gusa kuri bo ngo siko babibona abasohokera muri Hoteri zikomeye bakoresha arenze ayo.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’ umugoroba itike yo kwinjira ku bakundana izaba ari 90, 000Frw, umuntu umwe ari 30, 000 Frw naho umwana uri munsi y’imyaka 12 we azishyura 35, 000 Frw harimo ibyo kurya no kunywa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru