Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Chili:Gusambanya abana bakiri batoya byatumye Abasenyeri begura

Sunday 20 May 2018
    Yasomwe na

Abasenyeri bose bo muri Chili bashyikirije ubwegure Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, nyuma y’iminsi itatu y’inama bari bahamagajwemo i Roma kubera ikibazo cyo gusambanya abana.
Abasenyeri beguye barimo 31 bakiyobora za Diyosezi n’abandi batatu bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Abavugizi b’Inama y’Abepisikopi muri Chili, imbere y’abanyamakuru bari bateraniye i Vatikani ku wa 17 Gicurasi 2018, basomye urwandiko rugira ruti “Twe, twese abasenyeri bari i Roma, twashyikirije ubwegure Papa kugira ngo abe ari we ufatira icyemezo buri umwe.”

Umuvugizi wa Vatikani, Greg Burke, yavuze ko nta cyo yavuga niba Papa Francis azemera ubwegure bw’abo basenyeri bose beguriye rimwe.

Kwegurira rimwe kw’abasenyeri bo mu Gihugu kimwe byaratunguranye muri Kiliziya Gatolika.

Papa yahamagaje inama y’abo basenyeri bo muri Chili nyuma yo kwakira raporo y’amapaji 2,300, ashinja abapadiri ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bashyizwe mu majwi hanarimo Musenyeri wa Diyosezi ya Osorno, Juan Barros, washyizweho na Papa mu 2015.

Perezida w’Inama y’Abepisikopi muri, Luis Fernando Ramos Pérez, yatangaje ko abasenyeri bose baguma mu kazi mu gihe bagitegereje icyemezo cya Papa Francis.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru