Friday . 3 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Chris Eazy yasize akoze amateka i Burundi

Tuesday 16 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Chris Eazy uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi yavuze ko nyuma y’iminsi ari gutaramira mu gihugu cy’u Burundi yanyuzwe n’uko yakiriwe dore ko bwari ubwa mbere ataramira hanze y’u Rwanda.

Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Inana, Amashu, Amashimwe na Fasta, yeretswe urukundo n’abakunzi b’umuziki we i Burundi bitabiriye ibitaramo bye ku bwinshi.

Chris Eazy yakoreye ibitaramo bitatu mu Burundi, birimo icyabereye hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, icyabereye mu Mujyi wa Bujumbura n’ikindi yakoreye mu Mujyi wa Bugarama mu ijoro ryo kuriki iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022.mu

Mu kiganiro na IGIHE ari nacyo dukesha iyi nkuru, ubwo yari arangije ibi bitaramo Chris Eazy yavuze ko yanyuzwe n’ukuntu yakiriwe muri ibi bitaramo yakoreye i Burundi.

Ati “Ubwo nakoreraga ibitaramo i Burundi ntabwo niyumvishaga ko hari imbaga y’abafana bakunda indirimbo zanjye. Natunguwe no gusanga uretse kuba bakunda ibihangano byanjye banazi kubiririmba byose.”

Uyu musore yakomeje agira ati “Ni igihugu ugeramo ukabasha kumvikana na buri muturage waho kuko indimi zacu zenda guhura. Mu ijambo rimwe nisanze nk’aho ari mu rugo.”

Chris Eazy ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda akaba icyamamare ku ndirimbo ziganjemo izo yasohoye mu gihe cy’umwaka ushize atangiye gukorana na Junior Giti usigaye ari Umujyanama we.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru