Saturday . 4 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Clare Akamanzi umukozi muri RDB agiye kurushinga

Thursday 24 May 2018
    Yasomwe na

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Clare Akamanzi ni umwe mu bazwiho ubuhanga ndetse yagiye atorwa nk’umwe mu banyafurikakazi bavuga rikijyana. Kuri ubu umuryango we watumiye inshuti n’abavandimwe mu muhango wo gusaba no gukwa uyu Clare Akamanzi.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, ibi birori bizaba ku itariki 23/06/2018 ahitwa Mlimani Gardens ho ku i Rebero mu mujyi wa Kigali. Clare Akamanzi yahawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame inshingano zo kuyobora ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB) muri Gashyantare 2017.

Mbere y’izi nshingano Clare Akamanzi yari umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ibirori byo gusaba no gukwa Akamanzi Clare bizaba ku itariki 23/06/2018

Clare Akamanzi yagiye akora imirimo itandukanye mu gihugu harimo kuba umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga RIEPA, ni uguhera muri 2006 kugera mu 2008 aza no kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB, ari ho yavuye ajya mu biro by’Umukuru w’Igihugu.

Yagiye kandi ahabwa ibihembo bitandukanye birimo icyo yegukanye muri 2012, nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura Isi (Young Global Leaders).

Muri 2015 yegukanye igihembo cy’umugore uvuga rikijyana mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Iki yagihawe na CEO Communications, umuryango uhuriwemo n’ibinyamakuru byandika ku bucuruzi bikorera muri Afrika y’Epfo.

Clare Akamanzi yavukiye muri Uganda ku babyeyi b’abanyarwanda bari impunzi muri icyo guhugu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu by’amategeko yakuye muri Makerere University.

Yakomereje muri kaminuza ya Pretoria (University of Pretoria) muri Afurika y’Epfo abona Diploma muri ’Legal Practice’ ndetse aza kwiga muri Havard University aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere (Master of Public Administration).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru