Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Congo: Minisitiri w’Intebe asize Perezida mu rugamba

Tuesday 20 February 2024
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Felix Anthoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe we, Sama Lukonde amumenyesha ko yeguye ku mirimo.

Icyemezo cya Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge kije muri ibi bihe Congo irimo nticyabura guhuzwa no gusiga Perezida Tshisekedi ku rugamba ahanganyemo na M23 yamaze kwifatanya n’ihuriro Alliance Fleuve du Congo (AFC) yashinzwe na Corneille Nangaa wahoze ayobora akanama kigenga k’amatora muri Congo.

Ni ubwegure Tshisekedi yakiriye mu biro bye buzanunywe na nyirabwo, Sama Rukonde.

Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje ko ubwegure bwa Sama Lukonde bwakiriwe na Perezida Tshisekedi.

Amakuru dukurikiranira hafi ni uko kugeza uyu mugoroba hataramenyekana icyatumye uyu Sama Lukonde yegura azi neza Igihe igihugu kirimo, bongeye kivuye mu matora. Gusa amahuriro ya sosiyete sivile muri Congo yari amaze iminsi amwotsa igitutu, asaba ko ajyana na Guverinoma ye.

Umwanzuro wa Sama Lukonde usobanuye ko hahita haseswa Guverinoma byihuse, Perezida Tshisekedi agatangira gushaka undi nawe uzamufasha gushyiraho indi guverinoma.

Ariko kandi uyu munyapolitiki wari uwa kabiri mu miyoborere ya Congo yashinjwe kenshi kunanirwa gukemura ikibazo cy’Umutwe wa M23 wirukanye ingabo za Leta n’abambari bazo mu bice byinshi bya Kivu ya Ruguru, urugamba Congo ikitabazamo Isi n’amahanga ngo bayitabare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru