Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Congo RDC: Minisitiri w’Intebe yateye utwatsi ibyo kumweguza

Thursday 28 January 2021
    Yasomwe na

Inteko Ishinga Amategeko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yatoye umwanzuro wo gutera icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga Ilukamba, imusaba kwegura ku mirimo ye.

Ni umwanzuro uha amahirwe Perezida Felix Tshisekedi wo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya nyuma yo gushwana n’impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida.

Benshi mu badepite bitabiriye uwo muhango ni abo mu ihuriro rishya Union sacrée riherutse gushingwa na Perezida Tshisekedi mu rwego rwo kugira ubwiganze mu nteko akigaranzura FCC.

Muri uwo muhango, abadepite ba FCC ntabwo bahagaragaye nubwo bitabujije umwanzuro gutorwa.

Ilunkamba na Guverinoma ye baterewe icyizere bashinjwa ubushobozi buke. Ntabwo abadepite babanje kuganira kuri iyo ngingo mbere yo kuyitorera, nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Mu badepite 382 bari bitabiriye, 333 nibo batoye bemera uwo mwanzuro wo gutera icyizere Guverinoma.
Ilunkamba nyuma yo gutererwa icyizere, afite amasaha 24 yo kuba yagejeje ubwegure bwe kuri Perezida Tshisekedi.

Mu ibaruwa yanditse asubiza inteko ishinga amategeo yamusabye kwegura, yahakanye ibyo kwegura.

Kwegura kwa Ilunkamba kwaba intambwe ikomeye kuri Tshisekedi nyuma y’igihe arwana no kugira ubwiganze muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yari aherutse gushinja ihuriro FCC na Guverinoma ya Ilunkamba yiganjemo abo muri FCC, kumunaniza no kwanga ko imyanzuro igamije gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage itambuka.

Gutera icyizere Ilunkamba kandi bishobora gushyira iherezo ku buhangange bwa Joseph Kabila mu miyoborere ya Congo, kuko yari agifite imbaraga zikomeye muri Guverinoma no mu Nteko, bigatuma imyanzuro adashaka idatambuka, ibintu byahoraga bisaba Tshisekedi kwigengesera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru