Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Congo ishinje M23 ko ariyo yahanuye indege ya MONUSCO

Monday 6 February 2023
    Yasomwe na

Guverinoma ya Congo imaze kwemeza ko kajugujugu ya MONUSCO yahanuwe n’inyeshyamba za M23 arizo zahanuye indege ya MONUSCO.

Iyi ndege y’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye yarashwe ivuye i Beni igana i Goma.

M23 yahakanye ibyo kurasa kuri iyi ndege ivuga ko yarasiwe mu gace kagenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo, ndetse ko byakozwe n’ingabo za Leta mu rwego rwo gushora MONUSCO mu ntambara na M23.

Guverinoma ya Congo ivuga ko yamaganye iki gikorwa cyo kurasa ku ndege ya MONUSCO mu gihe ku wa Gatandatu i Bujumbura hateranye inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere, ikemeza ko imirwano ihita ihagarara.

Igitero ku ndege ya kajugujugu, Oryx ya MONUSCO, Congo ivuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za M23, ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda, ndetse ko cyabereye mu gace inyeshyamba zigenzura.

Amasasu yarashwe iriya ndege yahitanye umutekinisiye wayo ukomoka muri Africa y’Epfo, ndetse anakomeretsa umupilote wari utwaye indege, nubwo yabashije kuyigusha ku kibuga cy’indege i Goma.

Guverinoma ya Congo, ivuga ko iki gitero kuri iyi ndege kigaragaza uburyo “M23 mu buryo butari impanuka ishaka kwibasira ingabo za UN.”

Muri iri tangazo Congo yibutsa iraswa ry’indi ndege ya kajugujugu ya MONUSCO yahaniriwe mu misozi ya Chanzu igahitana abantu 8 bari bayirimo, icyo gitero cyabaye tariki 29 Mutarama, 2022.

Congo kandi yibutsa ko hari igitero cyagabwe i Kiwanja tariki 29 Ukwakira, 2022 cyaguyemo abasirikare ba UN bagera kuri 4.

Itangazo rivuga ko “Guverinoma ya Congo isaba Akanama ka UN gashinzwe umutekano ku isi guhita gafatira ibihano inyeshyamba za M23, n’abazishyigikiye “u Rwanda”, kubera ibyaha by’intambara bikorerwa abakozi ba MONUSCO.”

Congo kandi ivuga ko iri gukorana na MONUSCO kugira ngo hamenyekane neza amakuru y’iki gitero, ikaba yihanganishije igihugu cya Africa y’Epfo, na MONUSCO muri rusange.

Nubwo hemejwe ko imirwano ihagarara muri Congo, kuri uyu wa Mbere nabwo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta yakomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru