Mu gihe hari hitezwe intambwe ishobora gushyira akadomo ku ntambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ahabera imirwano hagati y’Umutwe wa M23 na Leta ya Congo, iki gihugu cyeruye ko kitazigera kiganira nawo.
Mu minsi ishize ubwo hateranaga inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC i Bujumbula ku bibazo bya Congo, humvikanye ko Perezida Tshisekedi yemeye kuzaganira n’umutwe wa umutwe wa M23 akumva icyo bifuza ariko bakarambika intwaro hasi amahoro akagaruka.
Gusa Umuvugizi wa Leta ya Congo, akaba na Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya yavuze ko nta biganiro leta izigera igirana na M23 ndetse nta n’urwandiko urwo ari rwo rwose Perezida Tshisekedi yashyizeho umukono rwo kuganira n’izi nyeshyamba zigaruriye igice cy’ubutaka bw’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa mbere, Umuvugizi wa RDC, Patrick Muyaya yashinje u Rwanda kohereza ingabo zidasanzwe muri Congo, avuga ko abafite inzozi zo kuganira na M23 baziheba burundu.
Yavuze ko mu nama yo ku wa gatandatu ushize yabereye i Bujumbura “nta nyandiko iyo ariyo yose perezida yasinye."
Yavuze ko biriya biganiro byabereyemo ukuri kwinshi, bagaragaza ko uruhande rwabo rudahinduka mu gihe umutwe wa M23 utarubahiriza ibyo wasabwe n’amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022.
Ayo masezerano mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw’umutwe wa M23, leta ya Congo gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro.



















