Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Malawi: Amatora y’amateka, ejo bazasubiramo amatora ya perezida

Monday 22 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Ejo kuwa kabiri abaturage ba Malawi barasubira mu matora ya perezida wa repubulika amezi atanu nyuma y’uko urukiko rw’itegekonshinga rutesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umwaka ushize.

Perezida Peter Mutharika niwe wari watangajwe ko yatsinze amatora yo mu kwezi kwa gatanu 2019 ku ntsinzi ntoya n’amajwi 38,5%.

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwaregeye urukiko ko aya matora yabayemo byinshi bitagenze neza.

Abacamanza bemeranyije n’uru ruhande batesha agaciro ibyayavuyemo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, bategeka ko asubirwamo.

Ubu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize hamwe bashyira imbere umukandida umwe uzahatana na Bwana Mutharika - uri kwiyamamariza manda ya kabiri.

Hashize amezi muri Malawi hari ibihe bidasanzwe bya politiki mu mateka y’iki gihugu. Hagiye haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi.

Uwari ukuriye komisiyo y’amatora mu minsi ishize yareguye, ubu hashyizweho ikipe nshya yo gutegura amatora y’ejo kuwa kabiri.

Mu matora y’ejo, Bwana Mutharika ahatanye n’umunyapolitiki Lazarus Chakwera, wahoze ari umuvugabutumwa, ubu wahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uzatsinda amatora azaba agomba guhagarika amacakubiri n’urugomo byaranze cyane umwaka ushize. Ruswa, ubukene n’ubushomeri ni ibindi bizaba bireba cyane perezida uzatorwa.

Abanyamalawi biteze ko uwo bazatora ejo azabaha ikizere cy’impinduka mu gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru