Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Guteres na Kagame baganiriye ku birebana n’umutekano mucye muri Congo

Monday 31 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Gouterres, ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni ikiganiro cyabaye kuri telefone, mu gihe hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ni ikiganiro kandi kibaye nyuma y’amasaha macye Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Kinshasa, Amb. Vincent Karega.

Kuri Twittwe ye, Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.

“Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Mu mwaka wa 2013 Umutwe wa M23 wagiranye amasezerano y’amahororo na leta ya Congo nyuma y’igihe uyu mutwe uhanganye bikomeye n’igisirikare cya FARDC.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano zivuga ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi, bakarambika intwaro hasi ndetse no guhabwa imbabazi ku bafite ibyaha bashinjwa, ibintu bitigeze bikorwa. leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n’umutwe w’iterabwoba.

Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba mucye mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

Kuri twitter basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.

Kugeza ubu M23 ihanganye bikomeye na FARDC, ikomeje gukubitwa inshuro yamburwa tumwe mu duce yari yarigaruriye.Ni mu gihe uku gutsindwa ikomeje ku kugira urwitwazo, ishinja uRwanda gufasha M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru