Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Covid-19: Nyagatare abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse baratabaza nyuma yo kubura igishoro

Tuesday 8 September 2020
    Yasomwe na

Abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare baganiriye n’ikinyamakuru Mama u Rwagasabo, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ingano y’ibyo bacuruzaga abandi bakabireka burundu, barasaba inzego bireba kubafasha bakongera gusubira mu bucuruzi.

Umwe mubo twaganiriye Mukakarangwa Esther utuye mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare,acuruza inyanya,ibitunguru, avoka n’amavuta yo kurya.Avuga ko kuva Covid-19 yatangira ubucuruzi bwe bwakomeje kujyenda buhomba kubera ko habayeho igihe cyo kuguma mu rugo.

Yagize ati“Ubucuruzi nkora bwarahungabanye, kuko namaze igi mba mu rugo ntawemerewe gufungura,wanafungura ntubone abaguzi cyane ko twabuze naho turangura kuko ibihe byari bidasanzwe kandi ibyo curuza, urubona ko ari ku imeza, icyari igishoro narakiriye.Nari mfite ibihumbi ijana (100,000) by’igishoro ndayarya, urabona ko mu byo usanze ncuruza nta n’ibihumbi 20 wabona mo byose ubikusanyije.

Akomeza avuga ko ubuyobozi buramutse hari inkunga bwababonera byamuasha kongera kurangura akongera kubaho neza nka mbere kuko byamufashaga hucyemura ibibazo byo murugo bimwe na bimwe”.

Umubyeyi Muteteri
Undi mubyeyi nawe utuye mu murenge wa Musheri mu karere ka Nyagatare, Muteteri na we wari waje guhaha kuri akaga gasoko , yatubwiye ko na we yigeze gucuruza bikaza guhagarara kubera ko igishoro yakoreshaga cyose yakiriye ubwo basabwaga kuguma murugo.

Yagize ati“Naracuruuzaga igishoro nza kukirya ibitewe na Covid yaje, nta n’igiceri cy’atanu nkibitse ngo nagira icyo nkikoresha mu rwego rwo gucuruza. Nacuruzaga imbuto zirimo Voka, imyembe, inanasi n’imineke ariko naje kumara ayo nakoreshaga yose kuko twabuze uko tujya kurangura kuko nta modoka twari dufite, izatwaraga abagenzi zari zarahagaze burundu . nari mfite igishoro cy’ibihumbi 50 yonyine. ”
Akomeza avuga ko hari abayobozi yabwiye ikibazo yagize abasaba inkunga, nta gisubizo arabano.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko usibye abagore bakoraga ubucuruzi buciriritse n’abandi Covid-19 yabagizeho ingaruka ariko zigenda zigabanyuka bitewe n’ingamba leta igenda ishyira ho.

Aragira ati“Umuntu wese Covid-19 yamugizeho ingaruka, abagore by’umwihariko bakoraga imirimo iciriritse ibyara inyungu. Aho iminsi ijyeze biragenda byongera gusubira mu buryo, ubu hajyezweho gahunda yo gusimburana mu isoko hakajyamo 50%, uyu munsi ushobora gukora ukabona inyungu iruta iyo wakoreraga mu minsi ibiri.”

Kubijyanye n’inkunga aba bagore basaba ubuyobozi ngo bongere kubyutsa ubucuruzi bakoraga nka mbere, Murekatete Juliet avuga ko aho gucuruza byongeye kujyenda neza, ntamuntu barakira abajyeza ho ikibazo ko akeneye ubufasha uzaza bazamwakira bamenye n’imitere y’ikibazo afite .

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyajyera mu Rwanda, bamwe mu bagore bo mu karere ka Nygatare bari batunzwe n’ubucuruzi buciriritse bagaragaza ko cyabagizeho ingaruka zatumye bahagarika ibyo bacuruzaga, abandi bakaba basigaranye igishoro gito basaba ubufasha .

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru