By Imfurayabo Pierre Romeo
Umuhanzi Diamond Platnumz ntiyishimiwe na mba ku bw’igitaramo ategerejwemo mu mezi ari imbere mu Rwanda, aho yatangaje ko ahanze amaso ukuza kwe mu Rwanda, abwirwa ko yagakwiye kuba atanga ubutumwa bw’ihumure aho gushyira imbere kumenyekanisha gahunda ze mu cyumweru cy’icyunamo.
U Rwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2019 rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo. Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeza mu gihe cy’iminsi ijana, hibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’amezi atatu guhera muri Mata 1994.
Umuhanzi Diamond Platnumz ntiyishimiwe, rugikubita yashyize ubutumwa kuri Instagram, butakiriwe neza na bamwe, ubwo yatangaga integuza y’igitaramo afite mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Rwanda, amaso yanjye nyahanze wowe, ndatangaza amatariki vuba aha.”
Benshi mu batanze ibitekerezo ku butumwa bw’uyu muhanzi biganjemo abo mu bindi bihugu bamusaga kuzabitaramiramo na byo ndetse na benshi bo muri Tanzania bagaruka ku bintu bitandukanye biba bimuvugwaho.
Umwe mu bamukurikira bo mu Rwanda yamunenze kuri uru rubuga ko aho gutanga ubutumwa buganisha ku rugendo azagirira mu Rwanda aje kuhataramira yagakwiye kwibuka ibihe iki gihugu kirimo akifatanya n’abandi mu kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu witwa Kamariza Musoni Franca yagize ati “Ndatekereza ko nk’umuturanyi n’inshuti y’abafana bawe wagakwiye kuba uduha ubundi butumwa bw’icyizere aho kuba ibi wanditse kuko intekerezo zacu zitari mu bihe byo kwidagadura mu gihe twunamira abantu bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Diamond yatangiye urugendo rw’ibitaramo azakorera ku migabane itandukanye ahereye ku cyo yakoreye muri Oman ku wa 5 Mata 2019. Umujyanama we, Sallam Sk aherutse gutangaza amatariki yabyo byose harimo n’icyo mu Rwanda kizaba ku wa 17 Kanama 2019.
U Rwanda ni igihugu Diamond amaze kugeramo kenshi aje mu bitaramo agakora n’ibindi bikorwa birimo ubucuruzi, gufasha ndetse mu 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanurirwa birambuye amateka y’iki gihugu.
Src touchrwanda






















