Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

DRC: KIMWE MU BIGO BIVURIRWAMO EBOLA BIRAKEKWA KO CYATWITSWE

Monday 25 February 2019
    Yasomwe na

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko kuri kimwe mu bigo bivurirwamo Ebola mu burasirazuba bw’iki gihugu hafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko wakongejwe nkana.

Biravugwa ko hari abantu bateye bitwaje imihoro babonwe ku cyumweru nijoro aha hitwa Katwa, mbere yuko iyo nkongi yaduka. Abantu bane barwaye Ebola bahungishijwe.

Nta batangajwe ko bazize iyo nkongi y’umuriro, ariko aho havurirwa Ebola hasenywe.

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze bo muri ako gace bemeje inkuru y’iyi nkongi y’umuriro.

Kurwanya ibikorwa by’ubuvuzi bwa Ebola kwakomeje gukoma mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi kuri iyi ndwara.
Byemezwa ko imirambo y’abantu bazize Ebola yanduza Ebola ku rwego rwo hejuru, ari yo mpamvu kuyishyingura mu buryo bwizewe ari imwe mu ngamba zo kurinda ko Ebola ikomeza gukwirakwira.

Ibi akenshi bigora imiryango n’abaturanyi kubyakira, cyane cyane iyo bamenyereye uburyo bwa gakondo aho usanga gukora ku mirambo ari ibintu bisanzwe.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko Katwa ari ho hantu ha vuba aha haheruka kugaragara Ebola, ndetse kuri ubu ni ho hagaragara umubare uri hejuru cyane w’abarwaye iyo ndwara – abantu 239 – n’umubare munini cyane w’abo imaze guhitana – abantu 182.

Abantu bagera kuri 546 ni bo bamaze guhitanwa na Ebola mu ntara ebyiri zo mu burasirazuba bwa Kongo mu gihe abagera kuri 869 ari bo bamaze kuyandura .

Ni ku nshuro ya cumi Ebola igaragaye muri Kongo – yahagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1976 – ikaba ari no kuri iyi nshuro yibasiye ahantu hagari cyane muri iki gihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru