Nyuma yo kumva Perezida wabo yongeye kuvuga ibyo guhindura itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRCONGO), Inama Nkuru y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu yamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kuvugurura iryo Itegeko Nshinga.
Ubwo yari mu mujyi wa Kisangani tariki ya 23 Ukwakira 2024, afungura ikibuga cy’indege i Chopo, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo ryanditswe n’abanyamahanga, bityo ko rikwiye kuvugururwa n’Abanye-Congo.
Tshisekedi yagize ati: “Itegeko Nshinga ryacu si ryiza. Ryandikiwe mu mahanga, ryandikwa n’abanyamahanga. Dukeneye Itegeko Nshinga rijyanye n’uko ibintu bihagaze.”
Ni inshuro ya Kabiri ijambo ryo guhindura intege nshinga ryumvikanye mu kanwa ka Perezida Tshisekedi, aho mbere yabivuzeho ubwo hari hashize igihe gito atorewe Manda ye ya Kabiri, 2024-2029. Icyo gihe yaje kubibazwaho n’umunyamakuru, asobanura ko atarajwe ishinga no guhindura itegeko nshinga agamije kongera Manda y’umukuru w’igihugu ngo agumye arambe ku butegetsi, avuga ko ibyo ubishaka byagusaba kujya hasi mu baturage barishyizeho, ukabasaba hanyuma ukakira ibivuye mu bwiganze bwabo, icyafatwa nka kamarampaka ’referandum’.
Perezida Tshisekedi yateguje ko mu mwaka utaha azashyiraho Komisiyo y’abahanga bo mu ngeri zitandukanye, baziga ku mushinga wo kuvugurura iri tegeko kugira ngo ribe iry’Abanye-Congo.
Abihaye Imana muri Kiliziya Gatulika bakibyumva, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Musenyeri Donatien Nshole, yatangarije Radio Okapi ko abepisikopi bo muri RDC banze umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki gihugu, kuko atari ryo ntandaro y’ibibazo by’Abanye-Congo.
Yagize ati: “Ni icyemezo cya politiki ariko ku ruhande rw’itorero na sosiyete sivile tubarizwamo, dutekereza ko ari ikintu gikwiye gucibwa intege. Ntabwo izi mpaka kuri iyi ngingo zitangiye ubu, zatangiye mu mezi 10 ashize. Perezida arabizi ko ikibazo atari Itegeko Nshinga, ahubwo ni imibereho y’abaturage".
Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC barimo Moïse Katumbi na Martin Fayulu bagaragaje ko biteguye kurwanya uyu mushinga, kuko ngo icyo Perezida Tshisekedi agambiriye ari ukwiyongeza manda.
Katumbi yagize ati “Ntabwo ikibazo kiri muri RDC gifite aho gihurira n’Itegeko Nshinga. Ni ikibazo cy’imiyoborere. Ni cyo gituma mvuga ko Félix Tshisekedi agomba kurangiza manda ye, akagenda. Nyuma y’ubutegetsi [bwe] hari ubuzima. Ibyo agomba kubimenya.”
Musenyeri Nshole yasabye Perezida Tshisekedi kwisubiraho, naho ngo nibitaba ibyo umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga ushobora guhungabanya RDC kurushaho.




















