Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

DRCONGO: Mu rukiko Nkuba yavuze ubufasha Gen. Muhoozi yahaye M23

Thursday 25 July 2024
    Yasomwe na


Eric Nkuba, umwe mubari kuburanishwa mu rubanza rwatangiye uyu munsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iminsi yose we nabagenzi be bagize ihuriro AFC/M23 babaga mu macumbi y’umuhungu wa Museveni, Général Muhoozi Kenerugaba.

Ni urubanza karundura ruri kumvirwa mu rukiko rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa i Gombe ruregwamo umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) Corneille Nangaa. Uyu yahoze akuriye komisiyo y’igihugu y’igenga y’amatora muri iki gihugu cya DRC (CENI)

Uretse uyu kandi hari n’abandi bari kuburanishwa ku byaha by’intambara, bashinjwa kuba mu mutwe witwara gisirikare utemewe ndetse n’ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Eric Nkuba, umwe mubashinze iri huriro ry ’AFC, yazanywe na bagenzi be bane bareganwa ibyaha. Batangiye babazwa abo bakorana nabo ndetse n’ababaha ubufasha.

Nkuba agifata ijambo ngo agire icyo avuga kubyo aregwa, yahise atangira kuvuga urutonde rurimo abasirikare bakomye basanzwe bazwi mu bisirikare by’ibihugu by’ibituranyi muri akarere.

Avuga ko bimwe mubihe by’ingenzi yibuka ari ibyo byagiye bagirana na Général Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu wa Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda.

Nkuba yavuze ko iminsi yose bamaze bakorera mu gihugu cya Ouganda, we n’abagenzi be bararaga mu macumbi ya Général Muhoozi.

Ati: "Niwe waduhaga aho turyama".

Aya makuru yatanzwe mu rukiko asa n’adatandukanye cyane n’aherutse gushyirwa ahagaraga na raporo y’impuguke za ONU, aho muri iyo raporo izi mpuguke zagaragaje ko hari ubufasha inzego z’ubutasi za Uganda ziha umutwe wa M23 "ubufasha buhoraho" nkuko iyi raporo ibivuga aho igararaza ko ubwo bufasha M23 ihabwa na n’inzego z’ubutasi za Uganda bwafashishe uyu mutwe gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye two mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi raporo ikomeza ishinja Uganda kwifatanya n’u Rwanda "kuvogera ubusugire bw’igihugu cya RDC" aho ibi bihugu byombi biha ubufasha umutwe wa M23 mu kwigarurira uduce twinshi two muri iki gihugu.

Yanditswe na Alfred Ntakirutimama

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru