Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

DRCongo: Bakoze ubufatanye bwo guhirika Perezida Tshisekedi ku butegetsi

Tuesday 10 December 2024
    Yasomwe na

Umunyapolitiki Moise Katumbi Chapwe n’undi Martin Fayulu bihuje ngo bahirike Perezida Felix Tshisekedi Chilombo ku butegetsi ariho muri manda ya kabiri aherutse kubatsindamo.

Byatangajwe na Prince Epenge akaba umwe mu banyapolitiki ukorana hafi na Martin Fayulu.

Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Ukuboza, 2024 nibwo abo banyapolitiki bahuriye ahitwa Genval mu Bubiligi baganira kuri iyo ntego.

Epenge yakoze amashusho ayashyira kuri X na Facebook, ayashyiramo iby’ingenzi bikubiye mu biganiro abo bagabo bagiranye.

Kuri we, ubwo bufatanye burenze inyungu za Politiki ahubwo ni uburyo bwo kwerekena ko bakunda igihugu.

Avuga ko indi ngingo abo bagabo bemeje ari uko bazatambamira gahunda ya Perezida Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga, umushinga watangiye kuvugwaho cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.

Igitanagzamakuru JeuneAfrique cyanditse ko aba bagabo bombi baba bafite ubwoba ko Tshisekedi namara ghi ndura itegeko nshinga bizatuma asubira ku butegetsi mu 2028 ubwo bazaba bagiye mu matora ataha.

Prince Epenge avuga ko igikenewe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari uguhindura ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi aho guhindura Itegeko Nshinga.

Tshisekedi ngo niwe ubangamiye imibereho myiza y’abaturage, akabasaba kwihuza bakamwamagana, byarimba bakamukura ku butegetsi.

Martin Fayulu (ibumoso) na Moïse Katumbi bicaye muri château du Lac de Genval, muri Belgique, ltariki ya 7 Ukuboza 2024. © DR

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru