Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank Habineza yavuze ko Meya adakwiye kuba ahagariye umutwe wa politiki runaka mu karere ayobora.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamusi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2024. Ni ikiganiro ahanini cyibanze ku migendekere y’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yabanje kuvuga ko usibye akarere ka Rulindo na Ngoma batigeze bakira neza iri shyaka rya Green Party ahagarariye, ngo utundi turere byagenze neza.
Yagize ati: "Usibye akarere ka Rulindo na Ngoma batigeze batwakira neza ahandi bagiye batwakira neza cyane; abantu bagiye baza kudushyigikira, byari byiza cyane. Mwabonye ibihumbi by’abaturage byaje Bugesera, Rusizi n’ahandi."
Kandida Perezida Dr Habineza yavuze ko impamvu yasanze muri utwo turere bataramwakiriye neza bifitanye isano n’uburyo umuyobozi w’abaturage ahindukira akabibangikanya no kuba umuyobozi w’Ishyaka, bikaba byatuma utari mu Ishyaka arimo atamwiyumvamo, akaba asaba ko bikwiye guhinduza.
Yakomeje agira ati: "Nta muyobozi ukwiye kuba ayoboye abaturage mu karere ngo hanyuma ahagararire n’umutwe wa politiki (muri ako gace ayoboye), bigomba gucika burundu, bakajya bashaka undi muturage usanzwe akaba ariwe uhagararira umutwe wa politiki."
Ibi byose yabikomejeho nyuma yaho yavuze ko mu Karere ka Ngoma bamubangamiye ubwo bari bagiye kwiyamamarizayo, bageze mu karere ka Rulindo bakamubangamira, ubwo barimo biyamamariza mu murenge wa Base.
Dr Frank Habineza yongeye gushimangira ko igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda bahindure imyumvire, bamenye kwihitiramo. Yongeye gushimangira ko Politiki akora ataje aje gushaka umugati ahubwo yaje kuvugira Abanyarwanda.
Yagize ati: "Nongere mbisubiremo, twebwe turashaka kuvugira Abanyarwanda, ntabwo twaje gushaka imigati, naje mfite imodoka. Murabizi ko ejobundi narwanyije icyemezo cyo kohereza impunzi mu Rwanda zivuye mu Bwongereza, byari binkozeho."
Iki kiganiro n’abanyamakuru kibaye mu gihe habura iminsi 2 gusa kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida ndetse n’abakandida Depite birangire kuko bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















