Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dr. Frank Habineza yasezeranyije Kaburimbo Nyamata-Juru

Monday 8 July 2024
    Yasomwe na

Ubwo yageraja mu Murenge wa Juru anyuze Nyamata akavumbi k’iyi mpeshyi kabarenze, Kandida Perezida Hon Dr Frank Habineza wa Green Party yasezeranyije abaturage bo mu karere ka Bugesera ko nibaramuka bateye igikumwe ku Nyoni ya Kagoma uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo.

Dr Habineza yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024 aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Juru w’Akarere ka Bugesera, asanga abaturage baje kumwakira ari benshi cyane.

Yagize ati: "Umubyeyi wanjye yanyise Habineza kugira ngo nzagirire neza abanyarwanda. Ubushize mwaradutumye tugeze mu nteko Ishinga amategeko twabikoreye ubuvugizi, ku buryo 70% byagezweho, uyu munsi tuje kongera kubasaba amajwi, ubu n’amajwi inshuro ebyiri kubera ko amatora azaba akomatanyije, mutugirire icyizere tuzakore ibirenzeho."

Uyu mukandida yakomeje agira ati: "Bambwiye ko mufite ikibazo cy’umuhanda Nyamata-Juru, nanjye nawunyuzemo ni ivumbi, turifuza kuzawushyiramo kaburimbo. Ariko ntabwo imihanda yose yashyirwamo kaburimbo ariko igomba gukorwa neza, turashaka gukora ibikorwaremezo byinshi, kandi nimutugirira icyizere bizagerwaho."

Yongeye gukomoza ku bindi bikorwa bateganya kuzakorera ubuvugizi nk’ishyaka Green Party birimo, gukuraho umusoro ku butaka burundu, bazakuraho kandi igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo umuntu amara afunzwe akekwaho icyaha.

Mu karere ka Bugesera uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Dr Frank Habineza yakiriwe n’abaturage benshi cyane bari baje kumva ubutumwa abazaniye muri santere ya Kabukuba.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru