Ku munsi wa karindwi w’ibikorwa byo kwiyamamaza umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara na Ruhango ko nibamutora azaharanira guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 ahagana ku isaha ya saa 13h00 z’amanywa nibwo Dr. Frank Habineza yarasesekaye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara aho yakiriwe n’abarwanshyaka bari baje ari benshi, bamweretse urugwiro rudasanzwe.
Dr Frank Habineza n’abakandida Depite ku gicamusi basesekaye kandi mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango ahagana saa 16h40’ avuye mu karere ka Gisagara, aho yakiriwe n’abarwanshyaka ba Green Party bari baje kumva imigabo n’imigambi y’umukandida w’iri shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije.
Muri bimwe uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Dr Habineza yagiye agarukaho muri Gisagara na Ruhango, yongeye gushimangira ko ashyize imbere ubuhinzi n’ubworozi ngo ku buryo abaturage bakwiye kujya babona umusaruro uhagije kandi ushimishije, bakajya bafungura gatatu ku munsi.
Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Hon Dr Frank Habineza yagize: "Turabasezeranya ko nimuramuka mudutoye buri murenge tuzubakamo uruganda ruzajya rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, turashaka gutinda ku kijyanye n’umutekano wo mu gifu; ibi tuzabikora duteze imbere ubuhinzi n’ubworozi, tuzashyiraho ikigega giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (Rwanda Agriculture Board)."
Dr Frank yakomeje agira ati: "Turashaka ko dushora mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo twihaze mu biribwa ku buryo buri munyarwanda azajya abona amafunguro ahagije, byibuze akarya gatatu ku munsi. Iyo urebye niyo mpamvu usanga ibihingwa bihenze mu Rwanda, turabasaba ko mwadutora iki kibazo kizarangira burundu mu gihe twazaba twashyizeho icyo kigega."
Mu migabo n’imigambi y’ishyaka GreenParty mu karere ka Ruhango, Hon Dr Frank Habineza yagize ati: "Dufite gahunda yo gushyiraho ikigega giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi; usanga umuceri wo mu Rwanda uhenze cyane bityo ntibawugure bikadindiza ubuhinzi, niyo mpamvu dufite gahunda yo kuzashyiraho icyo kigega kizajya giha abantu amafaranga abateza imbere arinako bashoramo imari."
Yongeye kandi gukomoza ku kijyanye n’umusoro wazamutse cyane ndetse ngo bamwe bahunga igihugu bakigira gushakira ubuzima mu bindi bihugu.
Dr Frank Habineza yagize ati: "Ibyo mwari mwadutumye muri 2017 twabishyize mu bikorwa, ntabwo tubeshya. Ibiciro ku isoko byarazamutse cyane ubu, rero mutugiriye icyizere TVA yazava kuri 18% ikagera kuri 14%."
Uyu mukandida yakomeje yizeza abaturage ibindi bikorwa remezo birimo kuzabakorera umuhanda wa Musha-Huye ngo mu gihe baramuka bamugiriye icyizere kubera ko ngo yigeze kubisezeranya abaturage ba Nyaruguru i kibeho bigakunda akaba ariyo mpamvu ahamya adashidikanya ko mu kwezi kwa Cyenda 2024 kaburimbo yazaba yageze muri uyu muhanda.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party bizakomereza mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Ngororero tariki ya 29 Kamena 2024.
Yanditse na Jean Claude Ndayambaje




















