Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Dr Frank Habineza yemereye abaturage ba Gicumbi kuzabakemurira ikibazo cy’ingurane

Wednesday 10 July 2024
    Yasomwe na


Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Hon Dr Frank Habineza yemereye abaturage bo mu karere ka Gicumbi ko nibatora Ishyaka Green Party ikibazo cy’ingurane zimara imyaka myinshi zibasiragiza kizarangira bakajya bishyurwa vuba.

Uyu mukandida yabitangaje kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2024 aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ageza imigabo n’imigambi ku barwanashyaka ba Green Party.

Dr Frank Habineza yagize ati:"Nzi yuko inaha muri Gicumbi mufite ibibazo byinshi by’ingurane, hari ahantu hanyujijwe ibikorwa bya leta , Amashanyarazi, amazi, imihanda ariko ntimubone ingurane ikwiye ku gihe byose barabimbwiye ndabizi, icyo dushyize imbere nuko itegeko rya (appropriation) ryo kuriha ingurane ryavugururwa umuturage akajya ahabwa ingurane ikwiye kandi ku gihe bakurikije ibiciro biri ku isoko nimutugirira icyizere ibyo tuzabikora."

Uyu mukandida Perezida yakomeje agira ati: "Kuko niyo bakubariye amafaranga y’ingurane ikamara imyaka 4 usanga ntacyo akumariye, turashaka ko mujya mwishyurwa vuba kandi bikajyana n’ibiciro byo ku isoko."

Ikindi Dr Frank Habineza yasezeranyije abaturage ba Gicumbi nukububakira uruganda ruzajya rutunganya ifiriti yo mu gitoki kubera ko bafite urutoki rwinshi bityo ngo rukaba rugomba kubyazwa umusaruro ufatika.

Mu bindi kandida Perezida Dr Frank Habineza yagarutseho nuko ngo azubaka n’uruganda ruzajya rutunganya umukamo uboneka muri aka karere ka Gicumbi kabarizwamo abahinzi n’aborozi benshi.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Dr Frank azakomereza mu karere ka Musanze na Burera tariki ya 12 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru