Kandida Perezida Hon Dr Frank yasezeranyije abaturage bo mu karere ka Muhanga ko azateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nibatora Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party).
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 umukandida w’ishyaka rya Green Party arikumwe n’abakandida Depite nibwo bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga aho mu migabo n’imigambi yabijeje ko azateza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro acukurwa mu murenge wa Nyarusange.
Yagize:"Iyo ngeze hano i Muhanga numva meze neza cyane ,kubera ko ari ku ivuko rya Papa wanjye , kuva nyivuka kugeza ubu nashakaga guharanira ukuri banyise Habineza, buri munyarwanda wese akagira uburengenzira busesuye."
Yageze ku ngingo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agira ati: "Ibintu byo gucukura amabuye y’agaciro bigomba gukorwa neza, bigakurikiza amategeko. Twagakwiye gucukura amabuye dukoresheje ikoranabuhanga, nasanze abantu bacukura bagasiga ibyobo bikarangira biteje ibibazo, ndumva ba Meya bari kubyumva,."
Yakomeje agira ati:"kandi ntitwagakwiye kuba turi abantu bacukurira abandi amabuye akagenda adateje imbere agace acukurwamo, tuzashyiraho inganda zitunganya amabuye y’agaciro, ku buryo n’abantu bazajya babona akazi bakiteza imbere, iki nikibazo nacyo kijya kimbabaza, nimutugirira icyizere tuzabikemura."
Uyu mukandida ngo yifuza ko aya mabuye acukurwa muri aka karere ka Muhanga agomba kujya abanza guteza imbere abatuye aho acukurwa bityo abaturage bakabasha kubona inyungu ivamo aho kugirango bajye bacukurira abandi.
Mu bindi akomeje gushyira imbere muri Manifesto y’ishyaka GreenParty nugukuraho imisoro ku butaka avuga ko Imana yahaye abaturage ariko kuri ubu bakaba babusoreshwa, ndetse ngo ashaka ko abaturage ba Muhanga bamugirira icyizere ku buryo buri murenge wose ugomba kuzubakwamo uruganda rutunganya umusaruro uboneke aho hantu.
Yagize ati: "Tuzubaka uruganda muri buri murenge, niba ari urutunganya amabuye ruboneke,urutunganya imyumbati ruboneke , ibi byose tuzabikora mu rwego rwo kurwanya ubushomeri."
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida Hon Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bizakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 10 tariki 2024.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















