Umunyarwandakazi w’inzobere mu kuvura no kubaga ubwonko, Dr Claire Karekezi, yabaye umwe mu bagore umunani begukanye ibihembo byitwa ‘‘Forbes Woman Africa Award’, bisanzwe bihabwa abagore bo muri Afurika babaye intangarugero mu bikorwa bitandukanye.
Igitangazamakuru gikomeye cyo muri Amerika, Forbes, Ishami rya Forbes Woman Africa, ryibanda ku bagore bo muri Afurika risanzwe ritanga ibi bihembo binyuze mu muhango ritegura uzwi nka ‘Forbes Woman Africa Summit’.
Ni ihembo bigamije gushimira abagore b’Abanyafurika bageze ku bikorwa by’indashyikirwa kandi byafashije mu guhindura imyumvire y’uko abagore badashoboye. Bitangwa buri mwaka ku bagore bari mu byiciro bitandukanye birimo politike, ubukungu, ubuvuzi n’ubuhanzi.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo iby’umwaka wa 2022 byatanzwe ndetse mu babyegukanye hagaragaramo Dr Claire Karekezi usanzwe ari umuganga ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe. Ni we mugore wa mbere u Rwanda rufite w’inzobere mu buvuzi bw’ubwonko.
Muri ibi bihembo, Dr Claire Karekezi yatsindiye ikizwi nka ‘Academic Excellence Award’ gihabwa umugore wabaye indashyikirwa mu bijyanye n’amasomo ndetse n’ubumenyi.
Uretse kuba umuganga mu Rwanda, uyu mugore ni n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abagore bo muri Afurika b’Inzobere mu kubaga no kuvura ubwoko.
Mu 2018, mu kiganiro na CityNews, Dr Karekezi wari ukiri kwimenyereza umwuga mu Bitaro bya Toronto Western Hospital muri Canada, yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuba umuganga akaba yarabashije kurenga ku ntego yari yarihaye akinjira muri kimwe mu byiciro by’ubuvuzi gisaba imbaraga nyinshi n’ubwitange.
Mu 2001 nibwo yarangije amashuri yisumbuye, kubera ko yari yagize amanota meza leta yemerera kumwishyurira ubuganga (medicine) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mu 2007 habura igihe gito ngo asohoke ari umuganga (Doctor), Karekezi yanditse asaba ndetse yemererwa kujya kwiga muri kaminiza ya Linkoping muri Suède; kuri we ngo icyo yari ashyize imbere kwari ukwigira i Burayi, dore ko ari nabwo bwa mbere yari agiye kuva mu Rwanda.
Nyuma yo kwemererwa gutangira amasomo muri Nyakanga, ishami ry’iyi kaminuza ryakoraga muri icyo gihe ahagera ryari iry’ubuvuzi no kubaga indwara zifata ubwonko, ibintu atari yarigeze atekerezaho na rimwe.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye ya kaminuza mu 2009, yagize amahirwe yo kwemererwa kwiga by’igihe gito ibirebana no kubaga ubwonko muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza.
Kubera ko yari yiyemeje kugera ku nzozi nshya yari afite, yakomeje kwandikira Umuyobozi w’Ikigo gihugura abari muri iki cyiciro bakiri bato giherereye muri Maroc (Rabat Reference Center for Training Young African Neurosurgeons). Mu 2011 yabonye amahirwe yo kujyayo abifashijwemo na Guverinoma y’u Rwanda, akaba yaramaze imyaka itanu yongera ubumenyi ahava ari umuganga ubaga indwara zifata ubwonko.















