Thursday . 25 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 24 June » Musanze: JADF yatangaje ko amafaranga y’ingengo y’imari yikubye gatatu muri uyu mwaka – read more
  • 23 June » Ishyaka ryacu rishyize imbere imibereho myiza y’Abaturage, Senateri Dr Frank Habineza – read more
  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more

Dr. Ugirashebuja, Minisitiri MUSHYA wasimbuye Busingye

Friday 17 September 2021
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri MUSHYA w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel wasimbuye Busingye Johnston.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nzeri uyu mwaka, mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Dr. Ugirashebuja ni Perezida w’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Ugirashebuja yigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ibihugu by’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Dr. Ugirashebuja yigeze kuyobora Ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2014, ariko mbere y’aho yari umwe mu bari bagize Komisiyo yari ishinzwe gutegura Itegeko Nshinga, iyo komisiyo yakoze guhera mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2003.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru