Yanditswe na Samuel Mutungirehe
Mu myaka 25 hategurwa imurikagurisha Mpuzahanga, (International Trade Fair), rizwi nka EXPO, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje, umubare w’ibihugu byitabira kumurika ibicuruzwa na serivisi byabo bikomeje kwiyongera, kuri iyi nshuro hakaba haritabiriye ibihugu bigera kuri 25 biturutse hirya no hino ku Isi birimo n’ibyitabiriye bwa Mbere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kanama 2022, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi Bafakulera Robert yatangaje ko EXPO 2022 ije mu gihe u Rwanda ruri kuva mu ngamba zitoroshye zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gusa abitabira bakaba bari kwiyongera aho ku munsi umwe hashobora kwinjira abantu ibihumbi biri hagati ya 8 na 10 nabwo mu minsi isanzwe.
Yagize ati: “Mu byukuri uyu mwaka twagize abantu bamurika benshi cyane, ku buryo dufite amakampani agera kuri 480; uyu mwaka ugiye kureba warushije indi myaka mu bwinshi. Ku munsi dufite hagati y’ibihumbi 8 no kugera ku bihumbi 10, ariko ubwo ni mu ni mu minsi isanzwe, muri weekend hari ubwo bagera nko mu bihumbi 15.”
Yakomeje avuga ko nko mu mwaka wa 2020, na 2021 mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byari byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 babayeho EXPO ariko ugasanga ibikorwa bimwe na bimwe bitemewe kuberamo, birimo nk’ibijyanye n’imyidagaduro cyane ku bana n’utubari ariko uyu mwaka byose byaragarutse.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Ngabitsinze Jean-Chrysostome, wafunguye ku mugaragaro iri Murikagurisha ribaye ku nshuro ya 25, yavuze ko ku baturage cyangwa abandi bitabira Imurikagurisha baba bahuye n’ikibazo cy’ibiciro bagasanga biri hejuru ugereranyije n’ibiri ku isoko hanze baza kubisuzuma, bakabiataho umwanzuro ugatangazwa ku munsi ukurikira uwo gufungura imurikagurisha, kugira ngo hatagira uwo bikumira kwitabira.
Kuri iki kibazo kandi yibukije abantu ko izamuka ry’ibiciro ryabayeho ku Isi hose bityo ntawe byakoma mu nkokora, gusa hasuzumwa uko ikibazo cyaba giteye.
Yagize ati “Ibijyanye n’ibiciro ko muri EXPO haba hahenze kurenza hanze, twe nk’urwego rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda dushinzwe kureba ibiciro; ubwo tubonye umukoro, uyu munsi turaza kureba uko bihagaze muri EXPO turebe n’ibyo dufite hanze hanyuma uwaba afite impungenge wese ntabwo bizarenga ejo tutabahaye uko bihagaze.
Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iri murikagurisha bavuga ko abaryitabira bagenda biyongera cyane ko nk’urubyiruko rwabonetse bitewe n’abanyeshuri bari mu biruhuko bitabira ku bwinshi.
Rwiyemezamirimo mu buhinzi n’ubworozi Sina Gerard, umaze no kuzamuka mu ntera akaba ari ku rwego rwa Dogitora (PhD), akaba n’umwe mu bikorera no mu Rwanda bamaze kwitabira EXPO zitandukanye zibera mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko mu myaka 25 ishize abona imurikagurisha ari nk’ishuri.
Yagize ati "Kwitabira imurikagurisha harimo ubwenge bwinshi, bufasha cyane nk’abanyenganda kugira aho uva n’aho werekeza n’ibindi bikorwa byose byerekezwa mu bushabitse (business) busanzwe. Ni ahantu uhura n’abandi bashoramari bose banyuranye mukungurana inama kandi ngira ngo murabibona ntabwo PSF yazamutse ngo nanjye nsigare, nanjye hari aho navuye hari n’aho ngeze cyane cyane ko buri mwaka hari udushya mba mfite ariko nishimira uko baba babiteguye."
PSF ivuga ko Imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite umwihariko w’uko hakoreshwa ikoranabuhanga gusa mu kwinjira, nta guca tike, abantu bitabiriye ari benshi ndetse n’abanyamahanga benshi barimo kuza ugereranyije n’izabaye mbere.
PSF kandi yavuze ko iteganya ko bateganya ko mu bihe bizaza EXPO izajya irangwa no kumurika ibicuruzwa gusa abantu bakajya baza gukora komande z’ibyo bashaka hatagamijwe cyane kugurisha.



















