Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ese Guma mu Karere izakurwaho igihe nta muntu uzaba acyandura COVID-19 ? - Minisitiri yasubije

Saturday 20 February 2021
    Yasomwe na

Mu gihe abatari bake bari bategerezanyije amatsiko yo gukomorerwa imirimo yo gutwara abagenzi mu modoka rusange zihuza intara n’Umujyi wa Kigali, ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byongeye kubisubiza irudubi hakomeza ingendo z’imbere mu Murwa Mukuru w’u Rwanda Kigali.

Iyi nama yayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Hashyantare yagumishijeho Guma mu Karere, iyongerera ibyumweru bigera kuri bitatu, bizarangira ku wa 15 Werurwe 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase basobanuraga impamvu y’ibyemezo byaraye bifashwe, Dr. Ngamije yavuze ko byaturutse ku isesengura bakoze, basanga izo ngendo zizafungurwa gusa igihe byagaragaye ko ubwandu bwacitse intege mu baturage.

Yagize ati "Impungenge zirahari, ntabwo turagera ubwo dusange ko nta muntu numwe wanduye covid kuko tubitangaho amakuru buri mugoroba.

Turacyafite muri Kigali, turacyafite mu ntara, mu turere dutandukanye aho tugifite abantu bandura; ntabwo rero twari twagera igihe cyo gufungura, ngo dufungure umuntu ave Nyagatare ajye Rusizi n’ahandi hose gutyo. Twumva dukeneye nanone igihe gikwiriye, kugira ngo nanone turebe uko imibare imanuka."

Dr. Ngamije yasobanuye ko iyo bagiye mu by’ubuhanga bwo kubara no gukurikirana ibyorezo basanga nta mpamvu yo gufungura ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’intara.

Ati "Iyo ukibona hejuru y’abantu banduye hagati ya 5 kugeza kuri 20 ku bantu ibihumbi 100, icyorezo kiba kigihari, kitaracika intege bihagije.

Iyo ugiye munsi ya 5 ku bantu ibihumbi 100 wapimye ahongaho ni ho uvuga uti cya cyorezo noneho nakijyanye hasi, ntituraagera rero, ni ho dushaka kugera. Nituhagera aho rwose hari ibindi byemezo guverinoma izafata birumvikana."

Nubwo bisobanurwa gutyo kandi, Minisitiri Dr. Ngamije ntiyagaragaje impuzandengo y’ubwandu mu baturage ibihumbi 100 bugezeho, gusa yagaragaje ko ku mugoroba wo ku wa gatanu ari bwo babonye ko imibare y’abandura yatangiye kujya munsi y’ijana ku munsi.

Iyi ngingo yo gukomeza guhagarika ingendo ziva n’izijya mu ntara zikomeje kugumaho mu gihe ubwandu bwa Covid-19 mu gihugu hose imibare yerekanye ko bwagabanutse cyane mu byumweru bibiri bishize, aho na Minisitiri Dr. Ngamije ubwe yemeza ko ari ku buryo bufatika, bikaba byaranatumye serivisi zindi zongera gukomorerwa gukomorerwa kandi zihuza abantu.

Gahunda ya Guma mu rugo kimwe na Guma mu karere ifatwa hagamijwe ko habuzwa ko abantu bakomeza guhura cyane kuko byagaragajwe nk’uburyo bwihuse burimo ibyago byo kwandura icyorezo cya Coronavirusi mu gihe uwayanduye yaba atirinze agahura n’utarayandura nawe utirinze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru