Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ethiopia: Ingabo za TPRF zigaruriye umujyi uri mu murage wa UNESCO

Friday 6 August 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abarwanyi bo mu ntara ya Tigray ya Ethiopia bigaruriye umujyi w’i Lalibera muri Ethiopia uyu ukaba ari umujyi urimo ingoro zashyizwe ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi bicungwa na UNESCO.

Haribazwa niba batazawangiza nk’uko abarwanyi bo muri Mali bigeze kugira umujyi wa Toumbouctou bagatwika inyandiko ntagatifu zari zihabitse kandi ari iz’igiciro kinini.

Ingoro z’i Lalibera zibitse inyandiko ntagatifu n’ibikoresho byejejwe by’idini by’Aba Orthodox bo muri Ethiopia.

Agace bigaruriye gaturanye n’Intara ya Amhara.

Lalibela irimo ingoro zubatswe mu Kinyejana cya 13 Nyuma ya Yesu Kristu, zikaba zifite agaciro kanini mu rwego rw’amateka.

BBC ivuga ko abatuye muri aka gace bamaze kugahunga.

Imirwano iri gusatira intara ya Amhara n’iya Afar, zombi zikaba zituriye iya Tigray.

Ingabo za Leta n’iza Tigray zishinjanya gukora ibyaha by’intambara bikorerwa abasivili.

Umuyobozi wungirije wa Lalibera yabwiye BBC ko abarwanyi ba Tigray ari bo bari kugenzura uriya mujyi.

Yitwa Mandefro Tadesse.

Yemeza ko nta mirwano yabaye, ahubwo ko abawutuye bahise bihungira, abarwanyi nabo bakawufata ubwo.

Tedesse nawe avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano wa za ngoro z’aba Orthodox

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru