Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

FERWAFA yashyize irajwe ishinga no kongera ingengo y’imari mu 2023

Monday 23 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe benshi bibazaga ibyavuye mu nama y’igitaraganya yatumijwe na FERWAFA mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2023, bimwe mu byemejwe ni ukuzamura ingengo y’imari igomba gukoreshwa muri 2023.

Muri iyi nteko rusange yari iteye benshi amatsiko kuko ubutumire bwasohotse benshi bamaze gusinzira, hememerejwemo ko ingengo y’imari y’asaga Miliyari 8 Frw izakoresha mu 2023 ndetse hakaba harimo azongerwa mu duhimbazamusyi duhabwa abasifuzi, n’andi azongerwa mu mupira w’abagore kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi wa Federation y’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier, yavuze ko aya mafaranga agera kuri miliyari umunani zirenga azashorwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no gutuma abasifuzi bakora akazi kabo neza nta buriganya.

Yagize ati: "Mu ngengo y’imari ivuguruye twazanyemo ibintu bishya, mujya mwumva bavuga ko abasifuzi ntacyo babona bikaba byaba impamvu yatuma bakora amanyanga cyangwa bashukwa nk’uko ahenshi babivuga, bagahora badusaba kureba kuri ako gahimbazamusyi gashobora gutuma bakora neza n’abanyamuryango barabitubwira kenshi. Abashinzwe abasifuzi nabo ubwabo nibabyumva ko hari icyiyongeye hari uzikubita agashyi akagerageza gukora akazi neza kurusha uko yabikoraga mbere."

Mu mwaka wa 2020, gusifura umukino w’Icyiciro cya Mbere wabereye mu mujyi wa imKigali, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 17.200 Frw ariko iyo yasifurwaga n’umusifuzi mpuzamahanga, we yahabwaga ibihumbi 23.5 Frw, mu gihe gusifura umukino w’abagore wabereye i Kigali, umusifuzi yahabwaga 9.100 Frw benshi babona ko yari make cyane bigatuma bikekwa ko bakiriye indonke nubwo ntawigeze gufatwa mu buryo bweruye.

Ku mikino yaberaga mu Ntara, Musanze, umusifuzi yahabwaga ibihumbi 27,6 Frw; i Rusizi akaba 62.760 Frw, Rubavu akaba 61.700 Frw, Nyagatare akaba 34.960 Frw, naho Huye na Nyamagabe agahabwa 27.740 Frw.

Abakomiseri b’umukino ni bo bafataga menshi kurusha abasanzwe aho nk’urugero rw’uwakoze umukino wabereye i Rusizi yahabwaga 71.760 Frw, byose nkenerwa byabaga bikubiye muri ayo mafaranga yose yemerewe.

Ni mu gihe kandi mu mwaka 2021 abasifuzi bagiye bavuga ko nta gaciro bahabwa n’ababayobora, ndetse bakavuga ko bahabwa amafaranga make cyane ndetse rimwe na rimwe ntibabone utwo duhimbazamusyi ku gihe, aho benshi mu basifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda batungaga agatoki Komisiyo ibashinzwe na FERWAFA kuba banyirabayazana bo kuba batuma bakirira amafaranga yikipe runaka bakayibera,

Ayo mafaranga yaje kongerwa akubwa hafi kabiri ugereranyije n’uko byari bisanzwe bikorwa mu myaka yatambutse arinaho uyu munsi umuntu yavuga ko amarangamutima ku basifuzi agenda agabanuka nubwo atari cyane.

Umwaka ushyize wa 2022, amafaranga yose hamwe yatangwaga ku basifuzi yanganaga na 181.441.999 Frw, ariko abanyamuryango basanze adahagije basaba ko yongerwaho 250.170.218 Frw, bingana n’inyongera ya 73%; iyi nyongera ikaba yarakuwe mu mafaranga ya FERWAFA yagenewe 8.140.773.630 Frw nk’ingengo y’imari yayo y’umwaka wa 2023.

Perezida wa FERWAFA Nizeyimana yongeye gushimangira ko iyi ngengo y’imari izibanda cyane no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere umupira w’abagore, ndetse no kuwuteza imbere bihereye mu bakiri bato n’amarero.

Nizeyimana Olivier yakomeje avuga ko kuba imyanzuro itandukanye yafatiwe mu nteko rusange idasanzwe, bibaha uburenganzira bwo guhita bishyirwa mu bikorwa; bityo iyi ngengo y’imari ivuguruye FERWAFA ingana na miliyari 8,140,773,629Frw izakoreshwa mu 2023, ku buryo bigomba guhita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru