Umukandida Perezida w’Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangiriye kwiyamamaza mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, yizeza abanyarwanda ko aho igihugu kigeze ntawukwiye kubatera ubwoba, avuga ko abasakuza batandukanye bashatse bacisha make, yongera gushimangira ko FPR ari ubudasa bw’Abanyarwanda.
Kagame Paul yakiriwe n’imbaraga y’abantu bagera ku bihumbi 350 nk’uko Umuryango FPR Inkotanyi aturukamo akaba anawubereye Chairperson wabitangaje, yakiriwe kandi n’abaturutse mu turere twegeranye na Musanze nka Nyabihu, Gakenke n’abandi batandikanye.
Yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo atari meza ariko avuga ko mu myaka irenga 60 ari yo u Rwanda rwamazemo igihe tubayeho nabi.
Ati: "Ariko kandi ejobundi, urebye imyaka 30 tumaze, aho u Rwanda rwavuye, rwari ruri mu myaka 30 usubiye inyuma twavuye byasobanuraga amateka mabi igihugu cyacy cyabayemo."
Ni amateka Kagame yavuze ko yabaye ayarimo ubukoloni, nyuma y’ubukoloni, imyaka 30 usubiye inyuma igaragaza byose ubuzima bubi.
Kandida Perezida ari nawe wari ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yakomeje avuga ko Politiki y’uyu munsi, no ku munsi wo kwiyamamariza gutorwa, iyo bikorwa mu mitwe y’abantu no mu mitima yabo haba harimo Politiki yo gushaka guhindura u Rwanda ubuzima bwarwo, ubuzima bw’abarutuye kugira ngo birusheho kuba byiza, nk’iby’ahandi cyangwa binarenge.
Ati: "Iki gikorwa rero ntabwo ari icy’uyu munsi gusa cyangwa icya tariki 15, ni igikorwa gikubiyemo ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura; niyo politike ya FPR. FPR tuvuga ni ayo mateka n’ubushake bwo kuyahindura, niyo politike, niyo FPR. Niyo twebwe turi hano, niyo mwebwe nanjye n’abandi.
FPR mu magambo make, kandi mwarabivuze, FPR ni ubudasa."
Perezida Kagame yavuze kandi ko ntawundi wo guhindura amateka y’u Rwanda atari abanyarwanda ubwabo, "bihindurwa namwe."
Yongeye kwibutsa ko Politiki nziza ya FPR ishingiye ku Ubumwe, Demokarasi n’iterambere.


















