Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

GISAGARA: ABANGAVU BATAYE ISHURI BARIGUTWARA INDA UMUSUBIRIZO.

Monday 9 February 2026
    Yasomwe na

Hari Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gisagara bagaragaza ko hari abana babo b’abakobwa bakomeje guterwa inda umusubirizo.

Ni bamwe muba babyeyi bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Mamba akagari ka Gakoma bavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bakomeje guterwa inda umusubirizo.
Umwe yagize ati”Ujya kubona ukabona umukobwa wawe aratwite, nkange ndamufite uwimfura yange yarabyaye, nta se tuzi numva ngo ni umusore wayimuteye”.
Undi nawe ati”Bava mu ishuri bagahita babyara ubundi ejo akakubwira ngo ‘ngewe rero ntabwo nzasubira ku ishuri’ ukabura uko ugira nyine ukamwihorera akayibyara”.

Ku ruhande rw’abasore bo bavuga ko impamvu batera inda abakobwa aruko baba bakunze kubera ko bafite amafaranga.
Umwe ati”Guterwa inda abakobwa baraziterwa ariko natwe tuzibatera hari ubwo tubigiramo uruhare. Abenshi baba baravuye mu ishuri ariko ntabwo tubashukisha amafaranga ahubwo baba badukunze bitewe nuburyo twihiringa akavuga ngo uyu azantunga”.

Aba babyeyi bavuga ko ntako baba batagize ngo bahe uburere abana harimo no kubigisha ariko bikaba iby’ubusa.
Uruhare rwacu nyine nk’ababyeyi abana turabahanura tukabafasha no kwiga ariko rwose abana turabwira ntibumve, nonese wagira ute niba umubwiye ntakumve. Leta ntako itagira nayo, ariko natwe turagerageza uko dushoboye.

Ubushakashatsi bw’ikigo k’igihugu gishizwe ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko inda ziterwa abangavu ziyongereye zikava kuri 5-8% ariko bigaterwa ahanini no guta amashuri nkuko Minisitiri w’umuringanire n’iterambere ry’umuryango Consolée Uwimana aherutse kubigarukaho mu nama y’umushyikirano.

Ati”21% by’abana basambanyijwe bigaragara ko bagize barangiza amashuri abanza naho 13% barangije abanza, 4% barangiza ayisumbuye gusa. Umuti urambye wambere tubona ni ugutuma abana bajya mu ishuri kandi bakagera kure, dufatanije na MINEDUC tukita kugusibiza mu ishuri abaritaye”.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru