Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Musha mu kagari ka Kigarama, abaturage batishoboye baratakamba bavuga ko hashize imyaka ibiri basabwe amafaranga n’ubuyobozi bw’akagari bubizeza guhabwa amafaranga yo gukora imishinga yo kwiteza imbere, ariko bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.
Abaturage twaganiye batuye mu murenge wa Musha mu kagari ka Kigarama, aha baravuga ko hashize imyaka igera kuri ibiri basabwe amafaranga n’ubuyobozi bw’akagari kugira ngo bahabwe amafaranga y’inkunga yari igenewe abatishoboye ngo bakore imishinga biteze imbere, ariko kugeza ubu bakaba barategeje amaso agahera mu kirere.
Yagize ati ”Social yaraje batwandikira ibintu bazaduha ngo bagiye kuduha inkunga ibintu turategereza turaheba, kandi baranadushimishije noneho turategereza, barongera baragaruka n ngo bagiye kutuguriza ibihumbi magana abiri ngo ubundi natwe twiteze imbere ubwo batwaka ibihumbi bitatu turabibaha ariko bitari kuri ibi, ibi ni ibya mbere, ubwo turabibaha barongera ngo ni tujye kuri sacco kuri ntuza ku irembo ngo twandikishe ngo impapuro zizajya I Musha kuri Sacco noneho nayo turayatanga bajyanayo impapuro baziheza mu kagari hano turategereza turaheba, noneho baradutumira mu nama twahagera ngo leta nta mwenda baturimo, uwo ni Sedo”.
Undi nawe ati” Ni ukuvuga ngo batangira iyi mishinga twe babidushishikarije babidushishikarije nk’ibintu bije tubona ko ari ibizaduteza imbere ntabwo twari tuzi yuko ari aribidisyigingiza, nonohe ubwo mbere na mbere twarabanje baduca amafaranga ibihumbi bitatu na magana atandatu bitagira icyo bigura, bwa kabiri dutanga andi ibihumbi bitatu byo kugura impapuro, dutanga mituweli y’umuntu utazwi, badutegeka gufunguza konti conte, conte turayifunguza ntawe barahamagara nibura ngo bavuge bati mujye gufata amafaranga kuri sacco kwa bwa butabo twababwiye gufunguza, Ahubwo baradutumira bakaducyurira ngo nta deni leta iturimo”.
Aba baturage bavuga ko bagerageje kugana ubuyobozi babaza impamvu badabwa iyo nkunga bemerewe ariko babwirwa ko nta deni leta ibabereyemo, bagasaba kurenganurwa.
Uyu muturage yagize ati “Twatanze amafaranga, hamwe twatanze bitatu ahandi n’ayandikisha impapuro nkizi ku Irembo turasaba inkunga twemerewe twiteze imbere, bere kuduha nk’ibingibi baba baduhaye ngewe naragize ngo ndanavuze ngo ntamwenda ngo leta iturimo nonese sibo babitubwiye.
Undi nawe ati “Ngewe nibariye ni icyenda magana atandatu n’agatabo icumi na magana atanu, turasaba ubuyobozi ko bwaturenganura bakajya bareka kuza bakadushuka baduha impapuro, izo mpapuro se nizo mfashanyo? Reba nkibi bishaje".
Undi nawe yongeyeho ati "Turasaba ubuyobozi buturenganure nyine ibyo batubeshya babiduhe".
Umuyobozi w’umurenge wa Musha Murenzi Augustin avuga ko agiye kugikurikirana kigakemuka.
Yagize ati” Turaza kubikurikirana nidusanga hari amafaranga baba baratswe atari ngombwa turakirikirana uwaba yarayatse, hanyuma nihaba harimo ikosa yaba ari uw’akagari yaba ari umudugudu abibazwe.
Ariko nanone twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome, ngo atubwire niba hari inkunga zaba zaremerewe abaturage ariko ntiyatwitaba n’ubutumwa twamohereje ntiyabusubiza.
Ni kenshi tugerageza guhamagara abayobozi b’akarere ka Gisagara ariko ntibatwitaba n’ubutumwa ntibabusubize.
Mu Mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara iyo tuganira n’abaturage bagenda batugaragariza ko kugira ngo bahabwe serivise zitandukanye babanza kwakwa amafaranga bakunze kwita amazina atandukanye, ibyo abaturage bakunze kuvuga ko bibadindiza mu iterambere.
Moise Munyaneza





























