Abaturage bagera kuri 80 bo mu murenge wa Gakenke muri ako karere bafitwe mu nzu yigeze kujya yororerwamo inkoko (kibuti) barimo gusenga mu buryo bunyuranyijwe n’amabwiriza agena ahakorerwa amateraniro y’insengero.
Abafashwe biganjemo ab’igitsina gore n’abana, bafashwe kuri uyu wa Gatatu ahagana saa 10h30’, barasohorwa bajayanwa ku murenge bashorewe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’urwego rwa DASSO.
Bamwe mu baturanyi baba baturage babwiye mamaurwagasabo.rw ko aba bafashwe bari basanzwe bahasengera gusa ngo babonye Polisi na Dasso baje ari benshi bibatera ubwoba.
Imbere muri icyi kibuti hari hashashe imikeka bicaragaho basenga
Mukandekezi yagize ati: "Bakundaga kuza gusengera hano muri uru rugo rw’umuturage wa hano mu kgari ka Kagoma, yari yarabatije kiriya kibuti kugira ngo bajye basengeramo. Ubwo twabonye pandagari zije ari nyinshi tugira ubwoba, kuko bamwe birutse."
Undi muturage witwa Alphonse yagize ati: "Twakundaga kumva barimo guhimbaza, barimo kuvuza akagoma, gusa twabonye inzego z’umutekano zije kubafata."
Kuririmba bifashishaga ingoma gakondo
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine yabwiye mamaurwagasabo.rw ko aba bantu bafashwe basenga mu buryo butemwe bityo bajyanywe kwigishwa hanyuma basubire mu miryango yabo.
Yagize ati: "Abaturage turabigisha basubire mu ngo zabo cyane ko muri iyi minsi turi kugenzura insengero zikora, izigisha ibintu biyobya abaturage; niba abantu bajya gusengera ahantu hadasobanutse mu kiraro cy’inkoko biteye isoni (...)kuko harimo abafite abana abakiri bato kandi dufite igihugu kigendera ku mategeko. Inyigisho bakenye ni nyinshi, ibaze kujya gushakira Imana mu kiraro cy’inkoko."
Polisi yabatwaye uko yakabasanze
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru byari bigeze ku isaha ya saa 13h00’ aba baturage bari babicaje ku biro by’umurenge wa Gakenke barimo guhabwa inyigisho zibibutsa ko bari ku kunyuranya n’amategeko y’igihugu.
Aho basengeraga hari imva ishyinguyemo umubiri w’umuntu
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















