Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Abahinzi b’urutoki bahangayikishijwe na kirabiranya ikomeje kwibasira urutoki

Wednesday 21 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu karere ka Gakenke mu mirenge itandukanye baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara ya kirabiranya ikomeje kwibasira urutoki rwabo.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rusasa aho bavuga iyi ndwara ibateye inkeke ndetse ngo byatumye bamwe batakinywa umutobe.

Umwe muri aba baturage witwa Munyaneza yagize ati:"Indwara ya kirabiranya iraduhangayikishije cyane, hano twezaga Poyo, inyamunyu ariko ubu rwose insina zararwaye kubona umutobe nikibazo, batugiriye inama yo kujya dukuramo inzarwaye ubu mbese twabuze igisubizo kirambye."

Undi muturage witwa Niyonizeye Immaculate yagize ati:"Ubu urubrutoki ndusubirije inshuro ya gatatu , insina zacu zikomeje kurwara tukagenda tuzirimbura , byarayoberanye urimo gutema igitoki ugasanga cyarabaye igititigiri , iyi ndwara ya kirabiranya yadusubije inyuma cyane nk’abahinzi b’urutoli , turasaba abayobozi kudushakira umuti urambye."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine yavuze ko iyi ndwara ya kirabiranya ari virusi agira inama abahinzi kujya bakuramo insina zafashwe kugira ngo zitanduza izindi.

Yagize ati:"Ubundi iyi ndwara y’urutoki kirabiranya ni viriusi, icyo dusaba abahinzi b’urutoki nukujya bakuramo insina yafashwe kugira ngo itanduza izindi ntakindi wakora, ntwabwo twari tuzi ko yabaye nyinshi igenda iboneka hamwe na hamwe, abahinzi bakwiye gukomeza izo ngamba."

Mu mwaka wa 2012 nibwo iyi ndwara ya kirabiranya yatangiye kugaragara mu Rwanda mu turere tumwe harimo n’Amajyaruguru , usibye ingamba zo Kurandura insina zagaragaje uburwayi bwa kirabiranya ntakindi gisubizo kiranoneka.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru